Ni umukino w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’imikino Olempike yo mu 2024 izabera mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris.

Ni umukino wagombaga kandi kuba warabereye mu gihugu cya Uganda ariko kuko Uganda nta kibuga cyujuje ibisabwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, igihugu cya Uganda cyasabye ko uyu mukino wabera i Kigali.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangije umupira ndetse itangira ubona ko ifite inyota yo gutsinda hakiri kare ikipe ya Uganda wabonaga nta gitutu itewe n’abafana bari muri Kigali Pele Stadium.

Ku munota wa gatanu byashobokaga ko ikipe y’igihugu ya Uganda ifungura amazamu ku mupira NYINAGAHIRWA Shakira yazamukanye ndetse asigaranye n’umuzamu w’u Rwanda ariko umupira awohereza hanze.
Ikipe y’u Rwanda yagiye gukina na Uganda ibizi ko itarayitsinda na rimwe mu marushanwa azwi. Mu minota 10 y’igice cya mbere, ikipe ya Uganda ni yo yari yihariye umukino.
Ku munota wa 16, umukinnyi NABWETEME Sandra yakorewe ikosa n’abugarira b’u Rwanda inyuma y’urubuga rw’amahina gato maze Uganda ihabwa Coup-Franc yahise inaterwa na Sandra ariko umupira awutera hejuru y’izamu.
Ikipe y’igihugu ya Uganda yakomeje kotsa igitutu ikipe y’u Rwanda nk’aho ku munota wa 22 umukinnyi Nyayenga Daphine yongeye gutungura umuzamu w’u Rwanda Ndakimana Angeline ariko umupira arawufata.
Ku munota wa 31 ikipe y’u Rwanda yabonye koruneri yatewe neza na Umwaliwase maze mu kavuyo kabanje kubera imbere y’izamu Mukahirwa afungura amazamu.
Ikipe ya Uganda yakomeje kotsa igitutu ikipe y’u Rwanda ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe ariko abakobwa ba Nyinawumuntu Grace bakomeza kwihagararaho. Umusifuzi wa Kane w’umukino yongeyeho iminota 3 nyuma y’iminota 45 y’umukino.
Ku munota wa 46 w’umukino ku ishoti rikomeye yashoteye inyuma y’urubuga rw’amahina, NYINAGAHIRWA Shakira yaboneye ikipe ya Uganda igitego cyo kwishyura ari nacyo cyasoje igice cya mbere amakipe yombi ajya kurihuka anganya 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi nk’aho ku Rwanda havuyemo Umwariwase maze hinjiramo Usanase Zawadi, naho ku ikipe ya Uganda havuyemo Kunihira Magret hinjiramo Nalugya Shamirah.
Ku munota wa 50 ikipe y’igihugu ya Uganda yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Najjemba Fauzia maze itsindwa neza na Nassuna Hasifah.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabaye nk’ikanguka ishaka kwishyura ariko abakobwa bw’umutoza Ayub Khalifa Kiyingi bihagararaho.
Kumunota wa 65 u Rwanda rwabonye igitego cya 2 cyo kwishyura nyuma y’umupira w’umuterekano watewe ndetse winjizwa neza na Nibagwire Libelle.
Abakobwa ba Nyinawumuntu Grace bakomeje kugaragaza inyota yo gushaka gutsinda gusa abakinnyi ba Uganda wabonaga ko barimo kugenzura umukino neza.
Ku munota wa 80, umunyezamu w’u Rwanda Ndakimana Joselyine yagize ikibazo cy’imvune maze asimburwa na Uwamahoro Diane.
Nyuma y’iminota micye u Rwanda rusimbuje umunyezamu, yahise akora ikosa ntiyumvikana n’abugarira maze kumunota wa 82 Ikwaput yinjiza igitego cya 3 cya Uganda.
Nyuma y’umunota umwe gusa abagande batsinze igitego, u Rwanda rwabaye nkurukanguka maze kumunota wa 83, Usanase Zawadi aterekamo igitego cyo kwishyura cy’u Rwanda.
Umusifuzi yongeyeho iminota itandatu ku minota isanzwe 90 y’umukino ariko ntibyagira icyo bihindura kuri ku bitego byari byatsinzwe.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uri tariki ya 18 Ukwakira kuri Stade ya Kigali.





National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
amavubi ariko yisubireho peee,
baduciye mumyanya yintoki thanks Ivubi women