Ni iserukiramuco rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri iyi nshuro bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Buholandi, Uganda, Nigeria, Burundi, Espagne, Sri-Lanka, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Brésil, Canada, n’u Bufaransa.
Ubwo rizaba ritangiye tariki 14 Nyakanga 2023, abaryitabiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bazerekwa umukino witwa ‘From the Ashes I Rise’ uzakinwa n’abana batanu bo mu Rwanda bakuwe ku muhanda hamwe n’umutoza wabo Chase Johnsey wo muri Esipanye.
Kuri iyo tariki mu masaha y’umugoroba hazakinwa indi mikino itandukanye irimo ‘Umugisha’ uzakinwa n’Abanyarwanda, ‘Unseen’ uzahuriramo Abanyarwanda n’Abanyamerika, ‘Medres’ uzakinwa n’Abanyarwanda n’Abarundi, ndetse n’undi witwa ‘Generation 25’ uzakinwa n’Abanyarwanda.
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 10 Nyakanga 2023, yavuze ko bateganya kwagura aho iri serukiramuco ribera, ntirigume i Kigali gusa, ahubwo ibikorwa byaryo bakabyerekana no mu Ntara, ndetse no mu bindi bihugu. Hope Azeda yavuze ko nko muri Nigeria na Brésil bakunze imiterere y’iri serukiramuco, basaba abaritegura ko barigeza n’iwabo.
Muri Nigeria byamaze kwemezwa ko rizahabera muri Kanama 2023, rikazaba ryitwa ENIMA Arts Festival.
Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ni iserukiramuco mpuzamahanga ryibanda ku buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, kugira ubuzima bwiza no kwiremamo icyizere cy’ubu n’icy’ahazaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|