Umugabo yasezeranye n’abagore batatu umunsi umwe
Muri Tanzania, umugabo yatangaje abantu nyuma yo gusezerana n’abagore babatu ku munsi umwe, mu birori by’ubukwe bimwe kandi byiza.
Uwo mugabo witwa Athuman Yengayenga, yatunguye abantu cyane, ubwo yinjiraga mu Musigiti, ari kumwe n’abagore batatu beza, bose bafite intego yo gusezerana n’umugabo umwe bahuriyeho.
Yengayenga, ubundi usanzwe utuye ahitwa Shanwe mu Ntara ya Katavi muri Tanzania, yavuze ko intego ye ari ugushaka abagore bane, ibyo akaba yarabyiyemeje nyuma yo kurakaranya n’umugore we wa cyera, bashwanye ndetse akamuta akigendera.
Avuga ko nubwo hari ibibazo bijyana no gushaka abagore barenze umwe, ariko yashatse kugira abagore benshi, kugira ngo nihagira umugore wongera kumuta akagenda, azabe afite abandi asigaranye.
Aganira na Televiziyo ya Azam TV, Yengayenga yagize ati "Ni amahirwe gusa, ariko harimo n’ibibazo, kubera ko ubundi ntibisanzwe ko ushobora kubona abagore batatu icyarimwe, no guhita ubasaba gusezerana ku munsi umwe bakabyemera".
Abo bagore batatu ba Yengayenga, harimo uwitwa Fatuma Rafaeli, Asha Pius ndetse na Mariam John, nabo bakaba baragize icyo batangaza ku bukwe bwabo bwo gusezerana n’umugabo umwe umunsi umwe, n’uko biteguye kubana nk’abagore basangiye umugabo.
Ishyari hagati y’abagore batatu bahuje umugabo, bemeranyijwe ko ritazabura, kubera ko bose ari abantu, ariko ngo bazaharanira kubana mu mahoro.
Fatuma yagize ati "Ntabwo turuzura. Turashaka undi mugore".
Yengayenga aturuka mu muryango ubamo abagabo bakunze gushaka abagore benshi, ku buryo kuri we, gushaka abagore benshi ari umuco usanzwe mu muryango wabo.
Gusa gushaka abagore batatu bagasezerana ku munsi umwe, byo byatangaje abantu batandukanye babibonye, harimo n’abo mu muryango we kuko bitigeze bibaho mbere.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Islam imwemerera gutunga abagore 4.Ariko ubwe aremera ko gutunga abagore benshi biteza ibibazo.Byerekana ko gutunga umugore umwe aribyo byiza.Gutegeka kwa kabili(Deuteronomy),igice cya 17,umurongo wa 17,imana idusaba gutunga umugore umwe gusa.Yesu nawe yerekanye ko gutunga abagore benshi ali icyaha.Abatunga abagore benshi,ni ukubera irali ryabo.Bibabaza imana kandi bizababuza kuba mu bwami bwayo.
Yesu yerekanye ko impamvu imana yaretse Abayahudi bakarongora abagore benshi,ngo nuko bali barayinaniye,irabihorera.Yongeraho ko kurongora abagore benshi ali icyaha.
Mwiriwe,yemwe isi dutuyeho iraruhije?ubu se Koko aba bagore azabahaza?cg arashaka kwiyahura ngo yarongoye?