Rayon Sports na Skol mu mikoranire mishya, nyuma y’imyaka 12 ari umuterankunga mukuru
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Uruganda rwa Skol rwari rumaze imyaka 12 ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports rwavuze ko iyi mikoranire yagannye ku musozo nyuma yo kurangira kw’amasezerano, bica amarenga y’imikoranire mishya iri gutegurwa.
Ibi uru ruganda rwabitangarije mu itangazo rigenewe itangazamakuru rwashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026, aho rwavuze ko amasezerano yo kuba umuterankunga mukuru wa Rayon Sports yatangiye muri Gicurasi 2014 yagannye ku musozo cyakoze ko imikoranire yo itarangiye ahubwo bashobora gukorana mu bundi buryo.
Muri iyi baruwa, uru ruganda rwavuze ko rwishimira imikoranire yaranze impande zombi mu myaka 12 bari bamaranye ndetse ko rufite ikizere cyo gukomeza gukorana n’ikipe ya Rayon Sports, ibisobanuye ko impande zombi zitatandukanye mu buryo bwa burundu.
Rayon Sports na Skol zirateganya kwinjira mu mikoranire mishya:
Mu cyumweru gishize, Kigali Today yabwiwe n’umwe mu bantu ba hafi mu nzego za Rayon Sports ko imikoranire y’impande zombi igiye guhinduka ariko atari ugutandukana burundu ahubwo hazahinduka imiterere y’amasezerano.
Ati "Tuzagurana imikoranire itandukanye niyo twari dufite."
Nyuma y’ibaruwa ya Skol yasohotse mu ijoro ryakeye kandi, Kigali Today yabwiwe n’undi muntu wo hejuru mu nzego za Rayon Sports ko batigeze batandukana burundu ko ahubwo hagiye guhinduka uburyo bw’imikoranire gusa.
Ati "Amasezerano yari ahari yarangije igihe cyayo. Ikiriho ni uko impande zombi ziyemeje kuganira kugira ngo zumvikane imikoranire mishya. Ibizaba bikubiyemo byumvikanuweho nabyo bizamenyekana vuba. Ntabwo rero habayeho gutandukana ahubwo ni ukuganira imikoranire mishya ifite inyungu ku mpande zombi."
Uwaduhaye amakuru kandi yakomeje avuga ko " Iyo abantu baganiriye bakemeranya ko amasezerano ya mbere yarangiye hakaba guhabwa ubusabe bushya ni ngombwa mu nyungu za buri ruhande ko habaho igihe cyo kubwigaho . Nicyo cyabaye kandi vuba icyavuyemo kizamenyekana."
Rayon Sports irongera gukodesha ikibuga cy’imyitozo cyangwa iraguma mu Nzove?
Ikipe ya Rayon Sports yari isanzwe ikoresha ikibuga cy’imyitozo yubakiwe na Skol mu 2017 ubwo hongerwaga amasezerano ku nshuro ya mbere cyikaba ikibuga ikipe y’abagore yakiriraho imikino yayo yose nacyo cyari kiri mu masezerano ariko mu biri kuganirwaho mu mikoranire mishya hakaba harimo kuba iyi kipe yakomeza kugikoresha.
Rayon Sports yakorana na Banki ya Kigali?
Mu gihe Rayon Sports itandukanye na Skol ku kuyibera umuterankunga mukuru, hamaze iminsi amakuru avuga ko iyi kipe imaze igihe kinini mu biganiro na Banki ya Kigali ndetse mu minsi micye ishize Kigali Today yakiriye amakuru yizewe ahamya ko nubwo batari basinyana ariko ibiganiro biri kugana ku musozo kandi biri no kugenda neza.
Ubwo Banki ya Kigali yasinyaga amasezerano yo kwitirirwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu tariki 24 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wayo Dr. Diane Karusisi akabazwa kuri aya makuru ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ahubwo yavuze ko igihe nikigera bizavugwaho.
Ati "Uyu munsi turavuga BK Pro League ntabwo dushaka kuvanga amadosiye. Ibya Rayon Sports cyangwa n’andi makipe tuzavuga amakuru igihe cyageze kuko uyu munsi dushaka ko abanyamakuru bavuga BK Pro League gusa akaba ariyo abakunzi b’imikino bamenya."
Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Skol bwa mbere tariki 15 Gicurasi 2014, yari afite igihe kingana n’imyaka itatu, aho yatangiye ibona ibona agera kuri miliyoni 47 Frw buri mwaka yanganaga n’ibihumbi 50 by’ama Euro icyo gihe ndetse n’ibikoresho byo gufasha iyi kipe.
Aya masezerano yavuguruwe mu 2017, 2020 ndetse na 2023 ari nayo yarangiranye n’umwaka w’imikino 2025-2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|