CG (Rtd) Emmanuel Gasana aritaba Urukiko kuri uyu wa Gatanu
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, ruraburanisha uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana, ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Ni nyuma y’aho ku itariki 30 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye ye bwamaze kuyakira, ndetse ko tariki ya 06 Ugushyingo 2023 yashyikirijwe Urukiko.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
Inkuru zijyanye na: CG (Rtd) Emmanuel Gasana
- CG (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanye mu bujurire ku gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
- CG Rtd Gasana arasubira mu rukiko aburana ubujurire
- Urukiko rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo
- Byari bimeze bite mu rukiko ubwo CG (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa?
- CG Emmanuel Gasana yagaragarije urukiko impamvu akwiye kuburana adafunze
- Nyagatare: CG Rtd Emmanuel Gasana yamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha
- Dosiye ya Emmanuel Gasana yagejejwe mu Bushinjacyaha
- Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y’Iburasirazuba yafunzwe
- Abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
- Dore bimwe mu bibazo bitegereje Guverineri Emmanuel Gasana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turaza gukurikira ariko kuburanisha umuntu ukomeye ntibiba byoroshye pe.