Umuvuzi gakondo wageragezaga umuti urinda isasu yarashe umuntu ahita apfa
Umugabo umwe yarashwe arapfa mu gace k’Amajyaruguru ya Bauchi muri Nigeria, mu gihe yarimo kugeragerezwaho umuti urinda abantu kuruswa ‘umuti w’imbunda’, bikaba byakozwe n’umuvuzi gakondo.

Uwo muvuzi gakondo warashe uwo mugabo agahita apfa, yakoresheje imbunda yakozwe mu buryo bwa gakondo, ubu akaba yahise atabwa muri yombi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi yo muri ako gace, Supt Wakil, aho ngo yafatanywe n’abandi bafatanyacyaha babiri, mu gihe abandi bagishakishwa nyuma y’uko batorotse.
Iryo gerageza ry’umuti w’imbunda ryakorewe ku mugabo witwa Muhammadu Ali, wari ufite imyaka 43 nk’uko Polisi yakomeje ibisobanura.
Inkuru dukesha BBC Swahili, ivuga ko Polisi yahise yihutira gutabara icyumva iby’uko kurasa, ndetse ijyana uwo mugabo wari urashwe kwa muganga, ariko nyuma gato biza gutangazwa ko yapfuye.
Abo bafashwe bakurikiranyweho icyo cyaha cyo kwica, bategereje kujyanwa mu rukiko mu gihe iperereza rizaba rirangiye, nk’uko byatangajwe na Supt Wakil.
Imiti gakondo, impigi n’ibindi, ngo ni ibintu bikunze kwizerwa aho muri Nigeria nk’ibintu bigira imbaraga zikomeye, aho usanga abantu bakunze gukorana n’abavuzi gakondo ku bibazo bitandukanye by’ubuzima bizera ko babafasha.
Gusa ngo si ubwa mbere bitangajwe ko hari abantu bicwa n’amasasu mu gihe barimo bakorerwaho igerageza ry’iyo miti, bivugwa ko irinda umuntu kuba yaraswa.
Ohereza igitekerezo
|