Ni urubanza ruteganyijwe mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, ku wa 15 Kamena.
Kalisa Adolphe aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano bifitanye isano n’urugendo Ikipe y’Igihugu Amavubi yagiriye muri Nigeria mu 2024 bigakekwa ko yanyereje agera ku bihumbi 21$ by’Amadolari ya Amerika(Miliyoni 30.7 Frw) mu gihe yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Yatawe muri yombi ku wa 4 Nzeri 2025 maze tariki 29 Nzeri uwo mwaka Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko urukiko rwabonye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Yahise ajuririra iki cyemezo, maze tariki ya 21 Ugushyingo 2025 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rugaragaza ko rutahaye ishingiro ubujurire bwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|