Ukraine yahamagaje abasirikare n’abapolisi bayo bari mu bindi bihugu

Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya.

Abasirikare ba Ukraine bafotowe bari mu myitozo muri Gashyantare 2022 (Ifoto: AFP)
Abasirikare ba Ukraine bafotowe bari mu myitozo muri Gashyantare 2022 (Ifoto: AFP)

Igihugu cya Ukraine kimaze ibyumweru bibiri mu ntambara n’u Burusiya, intambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Ibice byinshi by’igihugu byamaze kugenzurwa n’ingabo z’u Burusiya, naho imijyi ikomeye harimo n’umurwa mukuru wa Ukraine yugarijwe n’ibisasu bituma abantu bakomeje guhunga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko miliyoni ebyiri z’abatuye Ukraine bamaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi.

Nubwo Ukraine ikomeje kwihagararaho mu mijyi itandukanye, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yanditse asaba ko abasirikare n’abapolisi b’igihugu cye bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bataha n’ibikoresho byabo bagafasha igihugu cyabo.

Ukraine ibarura abanyagihugu barimo ingabo n’abapolisi bagera kuri 300
mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandatu harimo na MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari kajugujugu umunani zo muri Ukraine hamwe n’ishami rigizwe n’abakozi 250 bakora ibirebana n’indege.

Umuvugizi wa MONUSCO yatangarije Reuters dukesha iyi nkuru ko bamaze kubona ubusabe bwa Ukraine.

Yagize ati: "Twabonye ubusabe bwatanzwe na Ukraine ku bijyanye no gucyura abakozi babo n’ibikoresho mu kubungabunga amahoro."

Akomeza avuga ko barimo kugenzura uburyo baziba icyuho.

Ati "Turimo gusuzuma uko twaziba icyuho cy’aho bakoraga mu nshingano zacu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri IMANA ikomeze ifashe Ukraine mu bibazo irimo pe ariko nk’ibihugu bya Africa natwe dukwiye kwifatanya nibi bihugu mu kubungabunga amahoro dore ko natwe ingaruka z’iyi ntambara ziri kutugeraho

murakoze

NIYONIZERA Olivier yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ahubwo se Nyakubahwa Volodymyr Zelensky Yakwandikiye Abandi bakuru bibihugu ubundi bakohereza ingabo mugihugu cya Ukraine mukukibohora Tukareka guhomba nubusugire bwiki gihugu cya ukraine ko cyari kidufitiye akamaro kandi nibiguma gutya gihangana na Russian ko bizarangira kibuze nubwigenge bwacyo

Miguel yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka