Rubavu: Ibiza bikomeje kubangamira imiturire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubare w’abatuye mu manegeka ugenda wiyongera uko ibiza bigenda byiyongera.

Ubuyobozi bw’Akarere bubitangaje mu gihe tariki ya 12 Gashyantare 2022 umubyeyi n’abana babiri bapfuye bagwiriwe n’umukingo mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero.

Kuva umwaka wa 2022 watangira mu Karere ka Rubavu abantu batatu bamaze guhitanwa n’ibiza, Ubuyobozi buvuga ko uko imvura ikomeza kugwa hari ahatari mu manegeka hagenda haba amanegeka, n’umubare w’abagomba kwimuka na wo ukiyongera.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga bakomeje gusaba abatuye ahari Ibiza kwimuka.

Agira ati “icya mbere ni ubukangurambaga, hari abantu batuye mu manegeka bari mu kaga ko gutakaza ubushobozi, nk’abatuye hafi y’umusozi wa Rubavu tubasaba kuba batawuhinga, banahinga bakagira ibyo bubahiriza nko gutera ibiti, guca imirwanyasuri barinda uriya musozi kugira ngo udakomeza guteza ibyago.”

Umusozi wa Rubavu kuva mu 2010 nibwo wimuweho imiryango 1200 yari iwutuyeho yimurirwa mu Murenge wa Rubavu na Cyanzarwe. Aho bari batuye hatewe imigano n’ibiti bitanga agahenge ku batuye Umujyi wa Gisenyi wari wugarijwe n’isuri yavaga ku musozi ikamanukira mu mujyi.

Nubwo abaturage bari bafite ubutaka ku musozi wa Rubavu babugumanye, basabwe kuhatera ibiti, ariko uko imyaka yagiye ihita bamwe bongeye kuhahinga, maze mu mvura yaguye mu mpera za Mutarama imanura ubutaka yangiriza abatuye umujyi wa Gisenyi.

Intege nke mu miturire mu mujyi wa Gisenyi na zo zatumye abaturage bamwe bava mu mujyi wa Gisenyi ku musozi wa Rubavu bajya kuwuturaho mu Murenge wa Rugerero aho bari kwibasirwa n’inkangu n’isuri biwukomokaho.

Umuyobowi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko basaba abaturage kwimuka ahari amanegeka.

Ati “hari abegereye mu manegeka dusaba ko bahava, si ubwa mbere tubikoze, muri iki gihe cy’imvura ho abantu bagomba kumva ko ari ubuzima bwabo barimo gukiza, ariko nk’aba batuye ku buryo butemewe, tubasaba kwimuka bagatura ahemewe nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya. Uko ibiza byiyongera n’abatuye mu manegeka bariyongera kuko Rugerero ntiyari mu manegeka. “

Kuva mu mwaka wa 2017, mu Karere ka Rubavu habaruwe abantu 1450 batuye mu manegeka, aba bazwi ni bo bari bahanzwe amaso barindwa ko bakwibasirwa n’ibiza, ariko kubera imiturire ku musozi wa Rubavu igice cya Rugerero mu Kagari ka Gisa yasatiriye umusozi cyane, abahatuye na bo bigaragara ko bari mu manegeka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hakaba hari abo busaba kuhimuka mu gihe cy’imvura, bakaba bahagaruka nyuma, ubuyobozi bukaba butinya ko amazi n’inkangu bivuye ku musozi bishobora kubahitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

DUKOMEJE KWI HANGANISHA ABATURANGE ARIKO DUSABA NUBUYOBOZI NGOBUREBE UKO BAFASHA ABASIGAYE CNE ABANYESHURI

NIYIMFASHA Solange yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

twihanganishije abo baturage bomukare karubavu bahuye nibiza byimvura

jean damour yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka