Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura muri Lubero
Imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC yongeye kubura muri Teritwari ya Lubero.

Ni Teritwari iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahitwa Butsorovya, imirwano ikaba yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025.
Abaturage bari muri Lubero baravuga ko ingabo za FARDC na Wazalendo, aribo bagabye ibitero ku barwanyi ba M23. Bavuga kandi ko imirwano yatangiriye ahitwa Lubango ikomereza i Butsorovya aho ingabo za FARDC zazengurutse abarwanyi ba M23, gusa ngo imirwano yakomereje mu bice bine birimo Mambasa-Ndoluma, Mambasa-Lubango, Mambasa-Mutongo na Bingi-Mutongi.
Ibi ni ibice byegera umujyi wa Butembo muri Teritwari ya Lubero, aho abaturage benshi bakomeje kuva mu byabo.
Lubero ni imwe muri Teritwari zigize Kivu y’Amajyaruguru, naho izimaze gufatwa na M23 byuzuye harimo Rutshuru, Nyiragongo, umujyi wa Goma na Masisi, mu gihe Teritwari zitarafatwa zose harimo Lubero na Walikale, naho Beni imirwano ntirahagera.
Mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo abarwanyi ba M23 bamaze kugenzura umupaka wa Kamanyola ndetse imirwano ikomereza muri teritwari ya Walungu.

Ohereza igitekerezo
|
Birababaje Kandi bite agahinda kubona abantu bo mugihugu kimwe basubiranamo
Gusa congo nishakire igisubizo kumeza yibiganiro Aho gukora intambara bitwaje urwanda