Tugomba guharanira kwiyubaka - Minisitiri Sebahizi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasabye Abanyarwanda guharanira kwiyubaka bashingiye ku mateka y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyatangijwe n'urugendo rwo Kwibuka
Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka

Minisitiri Sebahizi witabiriye igikorwa cyo kwibuka mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko buri muntu atabona imbaraga zo gusubiramo amateka ashaririye y’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko n’abagira ubutwari bwo kuyatanga agomba kubungabungwa.

Agira ati “Turibuka amateka twanyuzemo, turibuka uruhare Abanyarwanda bayagizemo, turibuka politiki mbi yaranze Igihugu cyacu, ariko tuzirikana ko ari twe tugomba kwiyubaka, kongera kubaka Igihugu, tugahindura isura Igihugu cyacu cyambitswe n’abakiyoboye, isura Igihugu cyambitswe n’abakoloni ndetse tugahinduka ibyaremwe bishya.”

Minisitiri Sebahizi avuga ko Abanyarwanda bagomba gufata mu mugongo bakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abafite intege nke z’umubiri, bagakora ibishoboka byose mu kubafasha mu rugendo rw’ubuzima bwabo.

Avuga ko Jenoside yigishijwe nubwo batayivugaga mu mazina, ariko abakolonije u Rwanda muri raporo bakoraga bandikaga ijambo Jenoside bazi neza ibyo bakora, ikindi ngo mu mbwirwaruhame z’abanyapolitiki n’abandi bayobozi, habaga harimo ingengabiteKerezo ya Jenoside. Mu mashuri bahagurutsa abana babaza ubwoko bwabo.

Akomeza avuga ko kwibuka amateka ya Jenoside bituma abantu bumva neza ububi bw’ingengabitecyerezo yayo.

Ati “Amateka tugomba kuyamenya, ukuri tugomba kukumenya kandi tubungabunge aya mateka, kuko kwiyubaka bihera mu mitima y’Abanyarwanda, kandi icyiza kigomba gutsinda ikibi. Iyo twubaka Igihugu tuba duciye agasuzuguro, amahitamo meza dushaka ajyana n’uko twubatse Igihugu. Tugomba guharanira kwiyubaka kandi ni amahitamo yacu.”

Minisitiri Prudence Sebahizi
Minisitiri Prudence Sebahizi

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagiye igira umwihariko, ariko uwa Gisenyi ari ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kandi mu gihe gito, bitewe n’uko hari Abatutsi bari bahatuye, abahakoreraga n’abandi bahaje bashaka guhungira mu cyahoze ari Zaïre.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubuyobozi buzababa hafi kandi ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati “Banyarubavu rero turabasaba kuba abantu bifatira ibyemezo, mutandukane no kugendera mu kigare, nk’uko bamwe muri gacaca bavugaga ko bashutswe. Urwibutso rwa Komini rouge ruruhukiyemo imibiri yabonetse, ariko hari indi itaraboneka, ntabwo habaho ukuri kurenze kumwe ku ngingo imwe”.

Ati “Turacyabona abantu bagoreka amateka, bashaka kuyavuga bakongeraho ibindi, tuzi ko hari abahunze bamaze guhekura u Rwanda, bumva bashaka gukomeza kwigisha Abanyarwanda ko gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ukuri. Ukuri ni ukumwe, habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’abahutu bayobotse Guverinoma mbi, ukundi kuri ni uko batazongera gutsinda ngo bice Abatutsi ukundi.”

Ubuyobozi buzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside

Meya Mulindwa avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwumva neza ubuyobozi bw’Igihugu, kandi bashyigikira abarokotse Jenoside mu kubafasha gukemura ibibazo bafite.

Ati “Kubaka amacumbi tubirimo neza, twatangiye gusana no kubaka inzu 85, ntabwo tuzarenza imyaka ibiri tutarashyira iki kibazo ku ruhande Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu tuzabafasha kubona igishoro, imbaraga z’umubiri, kubaha amatungo magufi n’amaremere. Ibi ni igitonyanga mu nyanja tugendeye ku byo babuze, ariko tuzabaha urukundo nubwo tutasimbura abo mwabuze.”

Inzego z'umutekano zitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu mujyi wa Gisenyi
Inzego z’umutekano zitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu mujyi wa Gisenyi

Ambasaderi w’u Rwanda wihariye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, avuga ko nta rurimi rwa gihutu, gitwa cyangwa gitutsi bibaho mu Rwanda, ahubwo ivangura ryazanywe n’abakoloni, ndetse abakoraga Jenoside barebaga mu irangamuntu ibyanditswemo, ariko nta tandukaniro hagati y’Abanyarwanda, ahubwo ibyabaye byagize ingaruka ku gihugu.

Agira ati “Ndahamya ko nta mwana n’umwe ufite ishema ry’uko abaturanyi babo barimbuwe na se cyangwa nyina, kandi ataragishije inama aho avuka. Hari imiryango yazimye, abari bato bakurana ibikomere ku mutima no ku mubiri, bakurira mu bigo byagize impuhwe birabarera.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite politiki nziza yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Dufite Igihugu kirimo abantu bakomeretse, bababaye, bahungabanye, abakoze ibyaha, ababakomokaho bafite ipfunwe, ariko dufite politiki ivuga ko kera twashoboye kuba umwe, dukumira ubucakara, dukorera hamwe, kuki bitagaruka? Imbaraga z’ubumwe ni zo ziduhurije aha, ibyiza by’ubumwe ni byo bituma umuturanyi ataba umwanzi, akakubera isoko, amaboko, akakubera umutekano, akakubyarira abakwe cyangwa abakazana kubera politiki y’ubumwe.”

Turubaka politiki yo kwibuka kuko ibyabaye twabyigishijwe n’amahanga, ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri bashishikariza abantu gufata amahiri n’imihoro bica abandi.

Yungamo “Ni amahano atuma amateka yacu aba amayobera, kubera imyumvire icuramye. Ni ngombwa ko twibuka kugira ngo tumenye ibyabaye twumve uburemere ibikomere byateye iki gihugu. Ntitwibuka kugira ngo duhore, ahubwo kugira ngo bitazasubira.”

Akomeza avuga ko kwibuka bifasha ababyiruka kumenya aho u Rwanda rwavuye.

Ati “Turibuka kugira ngo abana batuvukaho batagira ngo Igihugu gitekanye gutya byarikoze, bamenye ko byari bikomeye kandi badafite uburenganzira byo konona ibyakozwe, ariko ni umwanya wo kudaheranwa n’amateka, ahubwo agatsinda agahinda nubwo bitoroshye.”

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Komini Rouge ni urwibutso rufite amateka yihariye, kuko ruherereye ahantu hari irimbi rya Ruliba, maze bakwica abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi bakaza kubahamba hagati mu irimbi mu byobo byahacukurwaga.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka