Umuryango utabara imbabare ugiye guhungisha ingabo za FARDC
Ubuyobozi bwa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wita ku mbabare - CICR butangaza ko kuri uyu wa 30 Mata butangira gucyura ingabo za FARDC n’ imiryango yabo yahungiye mu kigo cy’ ingabo z’ umuryango wabibumbye zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Monusco.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Umuyobozi w’umuryango utabara imbabare CICR ritangaza ko amatsinda ya mbere agizwe n’abasirikare ba FARDC n’abapolisi n’abo mu miryango yabo batangira koherezwa Kinshasa.
Akomeza avuga CICR yasabwe kugira uruhare nk’umuhuza udafite aho abogamiye hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Kinshasa.
Itangazo rigira riti"CICR yasabwe gutanga ubufasha nk’umuhuza udafite aho abogamiye, ku wa 30 Mata 2025, yatangiye gukurikirana urugendo rw’amakamyo atwaye abantu bagera mu magana biganjemo abasirikare ba FARDC, abapolisi ba PNC ndetse n’imiryango yabo, baturutse i Goma berekeza i Kinshasa".
Rikomeza rigira riti "Bose bari bacumbikiwe mu kigo cya MONUSCO i Goma. Bakigera i Kinshasa, bazitabwaho n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Abasirikare n’abapolisi basigaye mu mujyi wa Goma bahungira mu kigo cya Monusco nyuma y’uko abarwanyi b’umutwe wa M23 bari bamaze gufata umujyi wa Goma tariki ya 28 Mutarama 2025.
CICR itangaza ko iki gikorwa cyashobotse kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye burimo Minisiteri y’Ingabo ya DRC, MONUSCO, n’abahagarariye umutwe wa M23/AFC.
Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 Dr Oscar Balinda yemereye Kigali Today ko abasirikare ba FARDC, Polisi n’imiryango yabo batangira kujyanwa Kinshasa, ndetse avuga ko banyuzwa inzira y’igitaka umuhanda wa Goma, Rutshuru kugera I Beni aho bazafatira indege.
ubuyobozi bw’ingabo za DRC FARDC bwishimiye iki gikorwa cya CIRC kigiye gukura abasirikare ba FARDC mu mujyi wa Goma ubu uyobowe n’umutwe wa M23.

Ni urugendo rusaba amasaha 10, CICR ikazaruherekezwamo n’ingabo za Monusco zizabacungira umutekano mu bice biyobowe na M23.
Bicyekwa ko abasirikare ba FARDC, Wazalendo, Polisi na FDLR babarirwa mu bihumbi bitanu bahungiye muri Monusco nyuma yo gutsindwa na M23 mu mujyi wa Goma, cyakora bivugw ako hari abashoboye gusohoka rwihishwa bakajyanwa i Beni na Monusco.
Hari amakenga ko mu basirikare ba FARDC barimo abarwanyi ba FDLR nabo bashobora kujyanwa Kinshasa, ibi bikazakomeza kuba umuzigo ku biganiro by’amahoro birimo gukorwa hagati y’u Rwanda na DRC mu gihe bahungubanya umutekano w’u Rwanda bakomeje guhinshwa no guhungishwa mu mayeri akomeye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa kigomba gukoranwa ubushishozi kuko dushingiye ku makuru n’amateka yacu,tuzi ko Ziriya ngabo zikorana cyane FDLR .byitabweho,hahungishwe abakongomani abandi boherezwe iwabo.abakurikiranwa mu nkiko bakurikiranywe,abasubira mu miryango na bo bayijyemo.