RDC: M23 ubu ni yo igenzura imipaka ya Bukavu

Abarwanyi ba M23 bageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu na Rusizi uzwi nka Rusizi ya mbere, bakaba bahageze saa tatu na mirongo ine (9h40) zo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gasahyantare 2025. Aba barwanyi bahageze batarasanye, bakomeza bajya ku mupaka wa kabiri.

Uhagaze i Rusizi ubona abarwanyi ba M23 barinze umupaka wa Bukavu
Uhagaze i Rusizi ubona abarwanyi ba M23 barinze umupaka wa Bukavu

Abaturage barimo kuva mu mujyi wa Bukavu bavuga ko nta ngabo za FARDC barimo kubona, nubwo hari amakuru avuga ko bongeye kugaruka mu mujyi.

Abaturage bavuganye na Kigali Today, bavuga ko mu mujyi wa Bukavu hari ibikorwa byo gusahura, abasirikare barwanye Kavumu bageze muri Bukavu bakuramo imyenda bajugunya n’intwaro barahunga.

Bavuga ko gusiga intwaro mu mujyi byagize ingaruka ku mutekano, kuko hari abana batoraguye impunda batazi kuzikoresha barimo kurasana.

Abarwanyi ba M23 barimo kuboneka mu mihanda itandukanye bakirwa n’abaturage, mu gihe abandi baturage barimo gusahura ibigo by’ubucuruzi, inganda n’handi hari ibicuruzwa.

Abanyarwanda bikorera ibicuruzwa mu mujyi wa Bukavu, bavuga ko bari mu bibasiwe n’ubusahuzi bugamije kubahombya.

M23 irimo kugenzura imipaka ya Bukavu ihuza RDC n'u Rwanda
M23 irimo kugenzura imipaka ya Bukavu ihuza RDC n’u Rwanda
M23 yakiriwe neza i Bukavu
M23 yakiriwe neza i Bukavu
Abaturage bishimiye kuza kwa M23
Abaturage bishimiye kuza kwa M23
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka