Hoteli 10 z’inyenyeri 5, Kivu Intare Arena...Amaso y’abashoramari yerekeye i Rubavu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangiye urugendo rushishikariza abikorera gushora imari mu Karere ka Rubavu gafite amahirwe menshi y’ubucuruzi n’ubukerarugendo binyuze muri Rubavu investsement forum.

Mu mwaka wa 2024, Akarere ka Rubavu kakiriye ba mukerarugendo basaga 250,000, harimo abagera ku 30% baturutse hanze y’u Rwanda. Aya mafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu karere ka Rubavu mu 2024 agera kuri 4.2 miliyari Frw, akomoka cyane ku mahoteli, ubukerarugendo bwo ku mazi n’ibikorwa by’ubukerarugendo bwibanda ku musozi wa Rubavu, ibiyaga bya Kivu, no gusura ibikorwa by’amateka n’umuco.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, agaragaza ko hari ibibanza birenga 10 byemejwe n’inama njyanama y’akarere bigenewe kubakwamo amahoteli y’inyenyeri 5, kandi abashoramari boroherezwa mu kubona ibyangombwa no guhabwa serivisi zihuse binyuze muri One Stop Center ya RDB.

Mu rwego rwo kwagura ubucuruzi, Akarere ka Rubavu kakiriye ishoramari rifite agaciro kari hejuru ya miliyari 18 Frw mu mwaka wa 2024, ririmo imishinga 15 minini ijyanye n’inyubako z’amacumbi, inzu z’ubicuruzi, n’amaresitora zigezweho.
Muri Rubavu investment forum Mulindwa yongeyeho ko bitewe n’imiturire n’imibereho y’abatuye aka karere, hakenewe inyubako zigezweho zo guturamo zishobora kwakira abagera ku 1,200, ibikorwa remezo bya siporo nka Kivu Intare Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1000 hamwe na Zipline ya Nengo Hill biteganyijwe ko izajya itwara abarenga 500 ku kwezi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence avuga ko hari imishinga yamaze gutegurwa naho indi irimo gutunganywa kugira ngo ishorwemo imari, asaba abashoramari kwitegura gushora imari no koroherezwa gihabwa serivisi zihuse.
Fred Karemera, Umuyobozi ukuriye One Stop Center muri RDB, yemeza ko abashoramari b’Abanyarwanda bashobora kugabanyirizwa imisoro ku gipimo kiri hagati ya 30% na 50% mu rwego rwo kubashishikariza gushora imari, yongeraho ko abashoramari bashobora kubona inguzanyo byoroshye.
Imbogamizi mu gutunganya umujyi wa Gisenyi zirimo kuvaho
Innocent Harerimana, umwe mu bikorera mu Mujyi wa Gisenyi, avuga ko isoko rishya rya Gisenyi rizarangiza ikibazo cy’ubucucike n’imyubakire idahwitse.
Isoko ririmo kuzura rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi barenga 1,000, rikazatuma ubucuruzi bwiyongera ku kigero cya 35% mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Yongeraho ati: “Ubu inyubako nshya ziri kuzamuka mu mujyi wa Gisenyi zirenga 50, harimo amazu maremare 5 yubatswe mu myaka 2, bikaba bigaragaza ko ishoramari riri kwiyongera.”
Inganda, icyambu, na gare ya kijyambere
Mu rwego rwo kongera ibikorwa by’ubucuruzi n’imirimo, Akarere ka Rubavu kamaze gutegura ibibanza 240 bigomba kubakwamo inganda byitezwe kongera akazi ku bantu barenga 6,000.
Mabete Niyonsaba Dieudonné, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, asaba abikorera guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bongere ibikorwa by’ishoramari, by’umwihariko mu bijyanye no kubaka amacumbi aciriritse kuko ubucuruzi bwayo bwitezweho gutanga inyungu nyinshi bitewe n’abasura aka karere buri munsi.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|