Ingengabitekerezo ya Jenoside yimukiye muri RDC - Abarokotse Jenoside b’i Rubavu
Gasheja Jean warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari ifitwe n’abagize uruhare muri Jenoside bakomereje ibikorwa byabo mu Burasirazuba bwa Congo, iyitwaga Zaïre.

Agira ati "Ingengabitekerezo ya Jenoside yari ifitwe n’ingabo za FAR, interahamwe, CDR n’abandi bicanyi bamaze gutsindwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi, bahungiye muri Zaïre aho bakomeje ibikorwa byo kwica Abatutsi."
Akomeza agira ati "U Rwanda dufite ubu, si rwo twari dufite mbere y’umwaduko w’abazungu. Ubwo imipaka yakatwaga hari Abatutsi bari mu Rwanda ariko hari n’abagumye hakurya y’umupaka. Aba nibo barimo kwibasirwa n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Akomeza avuga ko bageze muri Zaïre bakomeza ibikorwa byo kwibasira Abatutsi, ibihumbi byinshi byahungiye mu Rwanda, abasigaye barimo kwicwa bashinjwa kuba Abanyarwanda.
Agira ati "Bakomereje kwica Abatutsi muri Zaïre, ibihumbi byinshi bihungira mu Rwanda, abasigayeyo nibo barimo kwicwa bashinjwa kuba Abanyarwanda, birengahije uko bakatiweho imipaka. Abakoze Jenoside mu Rwanda ingengabiteKerezo barayambukanye, bayigisha Abanyecongo ubu nabo bamenye guhiga Abatutsi."
Akomeza asaba imiryango mpuzamahanga guhagurukira ingengabitecyerezo ya Jenoside ikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwa DRC, aho abasize bahekuye u Rwanda bashaka kugaruka kwica Abatutsi mu Rwanda.
Ati "Barateshejwe, bahungira muri Zaïre, ariko inshuro nyinshi bagaragaje inyota yo kugaruka kutwica, mu 1997, 1998 na 1999 barabigaragaje mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi, baragarutse mu yindi sura biyita abacengezi, ariko ibikorwa byabo byari ukwica Abatutsi. Ibyo kandi twongeye kubibona nyuma y’imyaka 31 aho imirwano yabaye mu mujyi wa Goma, aho guhangana na M23 barekeje imbunda mu Rwanda bararasa, twapfushije abantu."

Abakoze Jenoside mu Rwanda bagaragaje inyota yo kwica Abatutsi mu 1998
Uretse Gasheja ugaragaza uburyo abasize bahekuye u Rwanda bagifite inyota yo kugaruka kwica abatutsi, Gasirimu Jean warokotse igitero cy’abacengezi mu Murenge wa Nyamyumba cyari kigamije kwica abakozi b’uruganda rwa Bralirwa tariki 19 Mutarama 1998, avuga ko cyari kigamije kwica Abatutsi.
Agira ati "Bralirwa yari ifite bisi ebyiri nini zitwara abakozi b’uruganda, kandi abakorana n’abacengezi bari barababwiye ngo imodoka itwara abakozi bo mu mujyi iba irimo Abatutsi. Twaraje tugeze aho badutegeye dusanga abacengezi batanu baduteze, bahagarika imodoka, ubwo shoferi yarimo ahagarara bahise bamurasa, isubira inyuma ihagama mu muferege, abandi bacengezi bahise baza bararasa batitaye kumenya ko hari uwarokoka."
Iyo bisi yari itwaye abantu barenga 50, Gasirimu avuga ko nyuma yo kurasa nk’iminota icumi ubakuriye yabasabye guhagarara kurasa, maze basaba abahutu barimo kuvamo.
Nubwo abantu benshi bari barashwe, abashoboye bavuze ko nta bahutu n’Abatutsi barimo, maze abacengezi bagira umujinya bongera kurasa imodoka ndetse bahita bayisukaho lisansi barayikongeza iragurumana.
Agira ati "Abacengezi bamaze gukongeza bisi, bamwe barashe imodoka bari mu muhanda, abandi bazamuka hejuru y’umuhanda barasa unyeganyega wese ahunga umuriro. Byabonekaga ko bafite umujinya wo kuba nta washyigikiye ibitecyerezo byabo."
Abagize FDLR bakomeje umugambi wo guhekura u Rwanda
Imigambi y’abakoze Jenoside mu Rwanda bahungiye muri RDC ikomeje kugaragazwa n’ibyo bakorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, aho mu mwaka wa 2024 na 2023, Abatutsi benshi bazize uko baremwe haba mu mujyi wa Goma, teritwari ya Masisi ndetse imibare y’impunzi zihungira mu Rwanda yakomeje kwiyongera.

Uretse kwica Abatutsi, abayobozi b’umutwe wa FDLR bakomeje gushuka urubyiruko rw’u Rwanda ngo rukomeze kubiyungaho.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi w’ako Karere Mulindwa Prosper, yavuze ko ubuyobozi bwa RDC, umuterankunga wa FDLR na Wazalendo, bagiye bashuka urubyiruko rw’u Rwanda kubagana, ndetse ubu hari abatangiye kugaruka.
Meya Mulindwa avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye rimwe mu gihugu hose, ko ibyabereye i Kibungo byarimo bibera i Gisenyi, Rusizi, Ruhengeri na Butare, bigaragaza ko byari byarateguwe.
Ati "Twaje kwibuka kugira ngo twongere dusubize icyubahiro abishwe bambuwe, bicwa urupfu rw’agashyingaguro, mu mbeho nyinshi ya Bugeshi, imvura y’itumba, bagatotezwa batitaye ku bana cyangwa ababyeyi".
Yungamo ati "Aha ni metero nke ngo umuntu yambuke umupaka, nyamara ibikorwa bya Jenoside byatangijwe i Kigali na Bugeshi byarimo bikorwa. Ibi bigaragaza ko yari yarateguwe. Twe uyu munsi twaje gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twaje kwibukiranya amateka yacu, kuko abicaga bari bazi abo bica, kandi nta cyaha bari bakoze uretse uko baremwe."
Hashize imyaka 31 RDC icumbikiye abahekuye u Rwanda, yarabakiriye ibagira abere, ndetse ibafasha guhembera urwango no kugaruka kurangiza ibyo basize batarangije mu kwica Abatutsi.
Akomera agira ati "Ubuyobozi bwacu bushyize imbere kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abaturage ba Rubavu bakunda Leta yabo. Ubwo ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa babo barashe mu Rwanda, ntacyo bagezeho kuko basanze ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye kurinda Abanyarwanda maze amabombe araswa mu Rwanda asamwa n’andi, ayabuza kugira ibyo yangiza. Turashimira ingabo zacu ziyobowe n’Umutoza w’ikirenga, Perezida Paul Kagame."

Akomera agira ati "Hari abaturage bacu bashukishijwe amafaranga binjizwa muri FDLR na Wazalendo, ubu turimo gukora ubukangurambaga, abari baragiye barimo kugaruka kandi turasaba abaturage bacu guhitamo neza, kuba mu gihugu cyabo. Abajya muri FDLR ni ukuba mu mashyamba bihamagarira urupfu, mu gihe Abanyarwanda batekanye bitabira kwiteza imbere."
Mulindwa ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi, ahubwo ikigezweho ari ukwiteza imbere no kubaho neza.

Ohereza igitekerezo
|