M23 yemereye ingabo za SADC gutaha ziciye ku kibuga cy’indege cya Goma

Ubuyobozi bw’ingabo za SADC hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo za M23 bwemeranyije gutandukana, ingabo za SADC zigataha mu bihugu byazo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse zigatwara n’ibikoresho bya gisirikare zazanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Impande zombi zagiranye amasezerano yorohereza SADC gutaha
Impande zombi zagiranye amasezerano yorohereza SADC gutaha

Inama yahuje abayobozi b’ingabo mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Malawi na Zambia hamwe na Maj Gen Sultan Makenga na Brig Gen Byamungu Bernard na Guverineri w’Umujyi wa Goma, bumvikanye ko AFC/M23 igiye gufasha ingabo za SADC kwitegura gusubira mu bihugu zaturutsemo, kandi ibikorwa by’amakimbirane bari bafitanye bigahagarara.

Iyo nama yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, hakaba hemejwe ko ingabo za SADC zitegura gutaha nta gitutu, ndetse zikazatahana ibikoresho byazo birimo intwaro, ariko bakazasiga ingabo za FARDC zabahungiyeho.

Hemejwe kandi ko impande zombi zigiye gufatanya kugenzura imyiteguro yo gutaha kw’ingabo za SADC, ndetse zigakurikirana isanwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma kizatangira gukora mu minsi iri imbere.

Ni amasezerano agezweho nyuma y’iminsi ishize ingabo za SADC ziri mu mujyi wa Goma, zitemerewe kugenda zitwaje intwaro muri uyu mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka