Umuhanzikazi Butera Jeanne Knowless amaze gusezerana kubana akaramata na Producer Ishimwe Clement, umuhango ubereye mu Murenge wa Remera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2016.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, arasaba urubyiruko rw’u Rwanda gukunda igihugu kandi bagakorera ku ntego kuko ngo ni cyo cyatumye Ingabo zahoze ari iza APR zitsinda urugamba rwo kubohora igihugu.
Kuri iki Cyumweru, tariki 3 Nyakanga 2016, mu Mujyi wa Kigali, hongeye kuba ku nshuro ya kabiri gahunda ya Car Free Day, ifunga imwe mu mihanda ku binyabiziga, igaharirwa abanyamaguru, abanyamagare n’abandi bashaka kuyikoresha mu bikorwa bya siporo.
Umuhanzi Saidi braza wamenyekanye mu Rwanda no mu Burundi, yagiye kugororerwa Iwawa, kugira ngo avurwe ibiyobyabwenge byari byaramubase imyaka 12.
Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2016, u Rwanda rwakiriye Icyumweru Nyafurika ku bumenyi mu by’ubuhinzi (Africa Agriculture Science Week - AASW) kibaye ku nshuro ya karindwi, ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi ku Buhinzi muri Afurika (Forum for Agricultural Research in Africa - FARA). Iyi nama irimo kubera i Kigali (…)
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2016, abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstars Saison 6, biyerekanye imbere y’abafana babo mu Karere ka Karongi ku kibuga kizwi nko kwa Ruganzu.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, guhera tariki 16 Gicurasi 2016.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Mata 2016, Perezida Kagame yifatanyije n’imbaga y’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwaturutse ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimuhurura, rusorezwa kuri Stade Amahoro i Remera; ahahise (…)
Ubuyobozi bwa Bralirwa bufatanyije na EAP bajyanye abahanzi 10 bahatana mu irushanwa rya Guma Guma Primus Super Star 6, mu Karere ka Kayonza, aho basuye bakanagabira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burateganya kwandika amateka y’umwihariko yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, mu rwego rwo kuyasigasira.
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2016, U Rwanda rwatangiye iminsi irindwi y’icyunamo, aho ku nshuro ya 22 hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994.
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Mata 2016 yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, ari na rwo rwa mbere akoze kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu Ukwakira 2015.
Mu gihe hasigaye amasaha atarenga 24 kugira ngo amarushanwa yo gutoranya Nyaminga w’u Rwanda wa 2016 abe, twabateguriye amafoto abibutsa abahatanira iri kamba uko ari 15.
Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda batemberejwe ibice bigize Pariki y’igihugu y’Akagera, basobanurirwa amateka yaho n’ibiyigize. Iki gikorwa kiri muri gahunda yo kubafasha gusobanukirwa byinshi mu bigize igihugu.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi, yazindukiye mu myitozo aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Leopard ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhanzi Konshens yemeza ko itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’isi ridaha u Rwanda isura nyayo, kandi rwarashoboye kwiteza imbere mu gihe gito nyuma ya Jenoside.
Ku bufatanye na Cogebank habaye inama itegura Miss Rwanda 2016, ku gikorwa gitegurwa Rwanda Inspiration Back Up cyatangijwe ku mugaragaro.
Groove Awards yatanzwe ibihembo ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze cyane kurusha abandi mu 2015 mu Rwanda.
Umunya-Jamaica, Konshens, w’icyamamare muri muzika ku wa 1 Mutarama 2016 saa 4.00PM azataramira Abanyarwanda muri "East African Party".
Umuhanzikazi Knowless Butera yashyize ahagaragara amashusho ya "Te amo " yakoranye n’Umunyazambia Roberto, nyuma y’ibizazane yahuye na byo kuri video ya mbere.