Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga mu Karere ka Karongi - AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, guhera tariki 16 Gicurasi 2016.

Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga abaturage b'Akarere ka Karongi.
Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga abaturage b’Akarere ka Karongi.

Perezida Kagame yatangiye uru ruzinduko ku wa Mbere, ataha ku mugaragaro uruganda rwa Gaz Methane rutanga ingufu zigera kuri Megawati 26, maze arusoza kuri uyu wa Kabiri aganira n’abaturage b’Akarere ka Karongi, aho yatanze ibisubizo n’umurongo wo gukemurwa ku bibazo bitandukanye abaturage bamugejejeho.

Kigali Today yahisemo kubasangiza amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe:

Perezida Kagame yizeje abaturage amajyambere, abasaba gukora cyane, buri wese icyo ashoboye.
Perezida Kagame yizeje abaturage amajyambere, abasaba gukora cyane, buri wese icyo ashoboye.
Umucyo w'ibendera ry'u Rwanda utamirije Abanyakarongi.
Umucyo w’ibendera ry’u Rwanda utamirije Abanyakarongi.
Bose bazinduwe no kwakira Umukuru w'Igihugu.
Bose bazinduwe no kwakira Umukuru w’Igihugu.
Umuco Nyarwanda ntugacike! Urubyiruko rwambariye kuwimakaza.
Umuco Nyarwanda ntugacike! Urubyiruko rwambariye kuwimakaza.
Byari ibyishimo.
Byari ibyishimo.
Morale yari ku rwego rwo hejuru.
Morale yari ku rwego rwo hejuru.
Umwana ni umutware. Aba bafite akanyamuneza ko kwakira Umukuru w'Igihugu. Abenshi muri aba bana ni ubwa mbere bamubonye imbonankubone.
Umwana ni umutware. Aba bafite akanyamuneza ko kwakira Umukuru w’Igihugu. Abenshi muri aba bana ni ubwa mbere bamubonye imbonankubone.
Abaturage barimo kumugezaho ibibazo.
Abaturage barimo kumugezaho ibibazo.
Hari abaturage babaza ibibazo ariko bafite uburiganya.
Hari abaturage babaza ibibazo ariko bafite uburiganya.
Barimo kwakira Umukuru w'Igihugu banezerewe.
Barimo kwakira Umukuru w’Igihugu banezerewe.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka, hari aho byabaga ngombwa ko asobanura imiterere y'ibibazo abaturage bagaragarije Umukuru w'Igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, hari aho byabaga ngombwa ko asobanura imiterere y’ibibazo abaturage bagaragarije Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, yavugaga ijambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, yavugaga ijambo.
Akanyamuneza kari kose.
Akanyamuneza kari kose.

Niba ushaka kureba andi mafoto menshi, kanda HANO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka