Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe ukwibohora babonye

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, arasaba urubyiruko rw’u Rwanda gukunda igihugu kandi bagakorera ku ntego kuko ngo ni cyo cyatumye Ingabo zahoze ari iza APR zitsinda urugamba rwo kubohora igihugu.

Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe hamwe n'abandi bayobozi, bari kumwe n'urubyiruko nyuma y'ibiganiro.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe hamwe n’abandi bayobozi, bari kumwe n’urubyiruko nyuma y’ibiganiro.

Ibi Gen. Kabarebe yabisabye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagera kuri 300 baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bari mu biganiro by’isabukuru y’imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Aba banyeshuri bari mu biganiro byiswe “Inter-Generation Dialogue” byateguwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly, agamije kubakangurira indangagaciro z’Ubunyarwanda, by’umwihariko gahunda yo gukunda igihugu ngo kuko ari yo yayoboye Ingabo zabohoye u Rwanda, zigatsinda urugamba.

Agaruka ku mateka yaranze urugamba rwo kwibohora, Gen. Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko Ingabo zahoze ari iza APR zaranzwe n’umurava, gukunda igihugu ndetse no kugira intego.

Akaba yaboneyeho gusaba uru rubyiruko gukoresha amahirwe rufite yo kuba u Rwanda rwaribohoye, rukaba rufite amahoro n’umutekano, bityo na bo bakiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Mu nsanganyamatsiko igira iti "Ni iki urubyiruko rw’ahazaza rw’u Rwanda rwakora ngo rwongere umuvuduko w’urugendo rwo kwibohora?", Miss Mutesi Jolly yasabye aba banyeshuri kuba urubyiruko rwiyumvamo inshingano, rwubaha indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi ruharanira gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho, hirindwa icyabisubiza inyuma.

Mu bandi bayobozi bakuru bitabiriye iyi gahunda ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Depite Mutimura Zeno n’Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase.

Gen. James Kabarebe yasabye urubyiruko kubakira ku mahirwe rufite, rugakora ibikorwa byo kubaka igihugu.
Gen. James Kabarebe yasabye urubyiruko kubakira ku mahirwe rufite, rugakora ibikorwa byo kubaka igihugu.

Iki gikorwa kibanziriza umunsi w’isabukuru ya 22 yo kwibohora, cyateguwe muri gahunda ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yise “Agaciro kanjye”.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yasabye urubyiruko kubaha indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yasabye urubyiruko kubaha indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.

Niba ushaka kureba andi mafoto menshi, kanda HANO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murabeshya natwe turikwiga muri zambia amaherezo tuzahangana.

murwanashyaka banda yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka