Inkomoko y’indirimbo ‘Nta nshuti nziza nka Yesu’

Waba uri umukirisitu, umuyisilamu, umuhindu, umubudisite, umubahayi, cyangwa se nta na hamwe ubarizwa, biragoye kuba waba utarigeze wumva indirimbo yitwa ‘What a friend we have in Jesus’, ikunze kuririmbwa n’abo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Mu Kinyarwanda iragira iti ‘Nta nshuti nziza nka Yesu (Yezu). Ariko se waba uzi inkomoko y’iyi ndirimbo n’amateka yayo?

Joseph Scriven wanditse igisigo cyahimbwemo 'Nta nshuti nziza nka Yesu'
Joseph Scriven wanditse igisigo cyahimbwemo ’Nta nshuti nziza nka Yesu’

Umwanditsi Nanette F Elkins washinze umuryango Hope in The Healing (Ibyiringiro mu Komora), avuga ko iyo ndirimbo ikomoka kuri Joseph Scriven wavukiye muri Irlande mu 1819. Joseph wari ufite impamyabushobozi ya Kaminuza yaboneye muri Trinity College i Dublin, yari umwarimu w’umwuga wari ufite inzozi zo gushaka umugore akagira umuryango. Ariko ku bw’amahirwe macye, hasigaye umunsi umwe ngo akore ubukwe, fiyanse we yaguye mu mugezi ararohama.

Ni ibintu byamugoye cyane kwakira, ni ko kwiyemeza kwimukira muri Canada akajya kugerageza gutangira bundi bushya. Ahageze, yamenyanye n’undi mukobwa witwa Eliza Rice barashimana, ariko ibyago byakomeje kumukurikirana kuko hasigaye ibyumweru bicye ngo babane, Eliza na we yararwaye arapfa. Joseph yari afite imyaka 25 gusa.

Muri ako gahinda karenze ubwenge bwa muntu, n’imbaraga z’ukwemera yari yifitemo, ni ho haturutse umuhamagaro wa Joseph, ni ko kwiyemeza gushaka igikorwa cy’ubugiraneza akora kugira ngo adakomeza kwiheba, atangira ibikorwa byo gufasha abatishoboye n’abafite ubumuga mu bushobozi bucye yari afite.

Kugemurira abarwayi, gufasha imiryango kubona uturimo two gukora bakitunga n’ibindi, maze bimubera isoko yo kongera kwishimira ubuzima abinyujije mu ntego yo gufasha.

Ntibyateye kabiri ariko, nanone mu buryo bugoye kwiyumvisha, intimba yarongeye yibasira umutima we! Nyina, wari warasigaye ku ivuko muri Ireland yaje kurwara cyane kandi Joseph ntiyari afite uburyo n’ubushobozi bwo kumugeraho kuko byasabaga amikoro menshi. Abuze uko abigenza, yaricaye afata ikaramu n’urupapuro amwandikira igisigo, kuva ubwo kibera ibisekuru n’ibisekuruza isoko y’imbaraga no kuzanzamuka nyuma yo kunyura mu bigeragezo.

Icyo gisigo cyari kigufi, ariko ni cyo cyaje kuririmbwamo indirimbo ‘Nta nshuti nziza nka Yesu’ uko tuyizi kugeza ubu. Indi migemo yongewemo n’umuhanzi Charles C. Converse, ari na we wanditse iyi ndirimbo:

What a friend we have in Jesus
All our sins and griefs to bear
What a privilege to carry
Everything to God in prayer

Oh what peace we often forfeit!
Oh, what needless pain we bear
All because we do not carry
Everything to God in prayer

Have we trials and temptations
Is there trouble anywhere
We should never be discouraged
Take it to the Lord in prayer
Can we find a friend so faithful?
Who will all our sorrows share?
Jesus knows our every weakness
Take it to the Lord in prayer

Are we weak and heavy-laden,
Cumbered with a load of care?
Precious Saviour, still our refuge
Take it to the Lord in prayer

Do thy friends despise, forsake thee?
Take it to the Lord in prayer
In His arms He’ll take and shield thee
Thou wilt find a solace there

Muri iyi nkuru yashyizwe ahagaragara na Nanette F Elkins kuri www.hopeinthehealing.com, akomeza agira ati “Muri iki gihe, ibihugu byinshi biri mu bizazane n’ibibazo by’urudaca mu buryo butigeze bubaho mbere. Ariko, turagerageza kudaheranwa tukishyira hamwe mu isengesho kuko riracyakora. Yezu ntabwo yigeze adutererana, nta nubwo azabikora”.

Ati “Nimureke, twebwe nka Kiliziya, twe gupfusha ubusa aya mahirwe! Hari ibyiringiro byinshi mu Mana yacu, ibyiringiro byinshi by’ubuzima buhoraho n’ibyiringiro byinshi ko buri munota tuzabona Yezu aje kudutabara agasubiza amasengesho yacu. Dushobora kubona ibihumbi n’ibihumbi birangiye bamenye Usakaza Amahoro ari we Yezu, nituvuga ibyiza, tugatekereza ibyubaka kandi tugasenga kurusha uko twigeze gusenga mbere”.

Igisigo cya Joseph Scriven
Igisigo cya Joseph Scriven
Nanette Elkins washinze umuryango Hope in the Healing
Nanette Elkins washinze umuryango Hope in the Healing

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka