Amateka y’umwihariko ya Jenoside yabaranze agiye kwandikwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burateganya kwandika amateka y’umwihariko yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, mu rwego rwo kuyasigasira.

Akarere ka Burera gafite inzibutso ebyiri za Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwa Rugarama rushyinguyemo imibiri 16 n’urwa Rusarabuye rushyinguyemo imibiri 67.

Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ni iy'abishwe mbere ya 1994.
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ni iy’abishwe mbere ya 1994.

Umwuhariko w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, ni uko abenshi bashyinguye muri izo nzibutso ari Abatutsi bishwe mbere yuko Jenoside nyir’izina iba mu Rwanda.

Ibi ngo byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe, ari nayo mpamvu ayo mateka agomba kwandikwa; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence abisobanura.

Agira ati “Duteganya kuzashyiraho n’ahantu hashyirwa inyandiko, usuye urwibutso akaba yamenya amateka y’aho hantu kugira ngo bimufashe kugenda yiyubaka kandi natwe twubakana twubakiye kuri ya mateka yacu.”

Kuba nta Jenoside nyir’izina yabaye mu Karere ka Burera ni uko igice kinini cyari kigizwe n’amakomini ya Nkumba, Kidaho, Butaro, Kivuye, cyari kiri muri “zone tempo”, igice kitagombaga kurangwamo ingabo z’impande zombi.

Mu 1993 icyo gice cyari cyarigaruriwe n’ingabo zari iza FPR-Inotanyi. Nyuma mu kwezi kwa Kanama 1993, nk’uko byari byaremejwe mu masezerano ya Arusha muri Tanzaniya, ni bwo ingabo zari iza FPR-Inotanyi, zasubiye inyuma ako gace kaba “Zone Tempo”.

Gusa ariko mu wa 1994 ubwo Jenoside nyir’izina yabaga, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahise zitabara, zifata ako gace kari muri “Zone Tempo” bituma abatutsi bari bahari batabarwa.

Naho ubundi ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu Karere ka Burera mu 1990, ariko cyane cyane ku itariki 23 Gashyantare 1991, igihe izari ingabo za FPR-Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kuri iyo tariki nibwo umusirikare witwa Major Muvunyi Tarcisse, bitaga “Gafuni”, wari ukuriye ingabo za Leta y’icyo gihe, muri ako gace, yatangiye kwica Abatutsi, abaziza ko ari ibyitso by’inkotanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka