Ubwiza bugaragara ku misozi itandukanye igize Umujyi wa Kigali butandukanye n’uko uyu mujyi wagaragaraga mbere y’imyaka 27 ishize aho ubuzima bwasaga n’ubwahagaze.
Amafoto y’isake irwana n’ishusho yayo yafatiwe ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yakomeje gutangaza abantu kubera ibiyagaragaramo.
Nyuma yo kuva mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent, abana bo mu itorero Intayoberana basusurukije abitabiriye ibirori byo gutaha ibibuga bya Basketball byatanzwe na NBA Africa.
I Kigali ku wa 09 Ukwakira 2019 hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019. Ni ihuriro ryitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi icumi biganjemo abo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 30 Nzeri 2019, saa moya n’iminota 50, ikirere cy’i Kigali cyaramutse cyijimye bitewe n’imvura.
Ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena habereye imikino ya Basketball. Ikipe y’abagore ya APR yegukanye igikombe cya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK National Basketball League).
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, urubyiruko rugera ku 3,000 rwaturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo, rwaganiriye na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi kuri gahunda zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu. Niba utabashije kwitabira ibi birori, Kigali today yahakubereye igufatira amafoto y’iki gikorwa (…)
Kuri uyu wa gatanu tariki 09 Kanama 2019, nibwo inyubako cyangwa se stade idasanzwe y’umukino wa Basket izwi nka Kigali Arena yatashywe ku mugaragaro, ifungurwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ku wa kane tariki 08 Kanama 2019, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo habaye umuhango wo gusoza icyiciro cya 12 cy’itorero Indangamirwa, rigizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza zo hanze, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abanyehsuri babaye indashyikirwa bitegura kujya kwiga muri kaminuza, ndetse (…)
Abantu batandukanye bo hirya no hino ku isi barimo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (FaceApp) bushyirwa muri telefone bugahindura ifoto bukayigira iyo mu bihe by’ubusaza.
Kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yatangiye uruzindo rw’iminsi itatu akorera mu turere dutandatu tw’igihugu. Kuri uyu munsi yahereye mu karere ka Burera aho yaganiriye Abanyaburera, akanasubiza bimwe mu bibazo bamubajije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madame kuri iki cyumweru bifatanyihe n’abandi Banyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda muri Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yitabiriwe n’abagenda n’amaguru, abagenda ku magare ndetse n’urubyiruko rugenda ku nkweto zifite amapine.
Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edward Ngirente, hamwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi ndetse n’imiryango y’aba basirikare, bunamiye abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994, ubwo bari mu butumwa bw’amahoro.
Atangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria, yashimye uburyo u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo rwasigiwe na Jenoside kugeza ubwo kuri ubu ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’amahoro n’iterambere.
Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo Bikomeye (African CEO Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019, yatangijwe na Perezida Paul Kagame.
Mu gihe umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu utangira kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Werurwe 2019, abawitabiriye baraye bageze i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bazindukira mu myitozo ngorora-mubizi.
Kuri uyu wa gatandatu 23 Gashyantare 2019, Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isengesho, “Codel Prayer Breakfast” ryahuje abayobozi bakuru b’igihugu n’itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
U Rwanda rumaze kuba ubukombe ku isi kubera ubukerarugendo bwarwo bukurura abantu benshi bavuye imihanda yose y’isi, aho ingangi zo mu Birunga ziri mu bikurura benshi.
Minisitiri w’intebe wa Autriche Sebastian Kurz, yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Ushobora kuba warabonye zimwe muri izi modoka mu mihanda ya Kigali ukaba wakwibaza ba nyirazo. Niyo mpamvu Kigali Today yagukurikiraniye bamwe mu basitari bo mu Rwanda n’imodoka batwara.
Hashize igihe gito Umujyi wa Kigali utangiye igikorwa cyo kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi. Kuri iyi nshuro turabatembereza ku muhanda uva kuri rond point yo mu Mujyi ugana Nyabugogo, kugira ngo mwihere ijisho aho imirimo igeze.
Kigali Today irabatembereza mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, aho imirimo iciriritse itunze benshi mu baba muri uyu mujyi, nk’uko muri bubibone mu mafoto.
Butera Knowless yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko, ya mbere y’uko yibaruka imfura ye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeli 2016 mu Karere ka Gicumbi, Dream Boys yamuritse alubumu ya 6 yise ’WENDA AZAZA’.
Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeri 2016, mu Karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi 22.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 12, hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kubimburira uwo munsi mukuru.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatandatu ryari rimaze amezi atatu rihatanirwa n’abahanzi 10 b’Abanyarwanda, ryashyize rigera ku musozo, aho ryegukanywe n’itsinda ‘Urban Boys’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2016.
Ibimurikwa muri Expo 2016 bigaragaza ko bihawe ingufu hari byinshi u Rwanda rwazibukira gutumiza mu mahanga.