Miss Rwanda 2016 iratangira iri joro
Ku bufatanye na Cogebank habaye inama itegura Miss Rwanda 2016, ku gikorwa gitegurwa Rwanda Inspiration Back Up cyatangijwe ku mugaragaro.
Tariki ya 9 Mutarama 2016 nibwo icyo gikorwa kizatangtira kikazahera Musanze bagakomereza mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Igikorwa cyo kwiyandikisha biratangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa 23 Ukuboza ku rubuga rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw ).

Uzatwara ikamba muri uyu mwaka azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift hamwe n’igihembo cy’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid mu buhanzi akaba ari we ukuriye abazategura icyo gikorwa yatangaje ko Miss Rwanda 2016 izaba ifite akarusho.

Bashaka ko itandukana n’izindi zagiye zibaho aho bazimika indangagaciro z’umuco Nyarwanda kandi abakobwa 15 bazajya basinya imihigo y’aho bazaba bahagarariye hazibanwa kugaragaza umuco Nyarwanda. Ikindi ni uko Miss Rwanda 2016 ifite ibirango bishya.

Iki gikorwa kikazaba ku bufatanye bwa RALC, COGEBANK, Tigo, EAP(East African Promotors) bigategurwa na tariki ya 9 Mutarama bazahera Musanze bagakomereza mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Miss uvuyeho icyo bamushima ni uko yitwaye neza. Ibyo yasezeranyije Abanyarwanda babona yarabigezeho kuko atigeze yangiza isura ya ba nyampinga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
HI,,
umuntu waba ushaka kuba umu model mwamufasha gute?