Urubyiruko 70 rukomoka mu miryango ikennye cyane mu Karere ka Nyamagabe, rurishimira ko rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, kuko kuri rwo ari intangiriro y’ubukire.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwacikirije amashuri hanyuma rugafashwa kwibumbira mu matsinda y’Iterambere rurabyishimira, kuko ngo byatumye bamenya gukora no guharanira kwigira.
Abagera ku 100 bigishijwe guteka, kuyobora ba mukerarugendo abandi na bo gutunganya ibikomoka ku biti, muri IPRC Kitabi mu gihe cy’amezi atandatu, barasabwa kwihangira imirimo, ntibahere mu gushaka akazi.
Umugabo Rudasingwa utuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigize ufite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo abashe gutambuka atihishe, no kubaho ntawe umwakura bimufasha kurokoka.
Mu Murenge wa Kamegeri wo mu Karere ka Nyamagabe, hari umuryango washatse umubiri w’uwabo wishwe mu gihe cya Jenoside, ugira ngo uwimurire mu rwibutso urawubura.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje Abanyapotiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuka mu Majyepfo, anatunga agatoki bamwe mu barimo kuyipfobya no kuyihakana muri iki gihe.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Mata, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu, bakurikiranweho gucura umugambi no kugerageza kwiba Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Musange riherereye mu Murenge wa Musange, akagari ka Masizi, umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora igisenge akiba (...)
Evariste Bizimana warokotse Jenoside, ashima kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwo kwibuka kuko byubaka Abanyarwanda, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe barifuza ko ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwarushaho kubegera, kugira ngo bafatanye kugeza umuturage aheza bose baba bifuza. Bagaragaje iki cyifuzo mu nama rusange y’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (Jadf) tariki 5 Mata 2022.
Abakuru b’Imidugudu 10 yo mu Tugari twa Ngiryi na Nyabivumu two mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bahembwe amagare babikesha kuba imidugudu bayobora yaresheje umuhigo wa mituweli 100% mbere y’iyindi.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu w’Uwanyakanyeri ho mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira inzu batujwemo kuko ngo ari nziza, icyakora ngo zatangiye gusenyuka nyamara nta gihe kirekire zimaze zubatswe.
Abagore bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bavuga ko yabafashije kuva mu bukene bukabije.
Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyepfo, gahunda ya ‘Give Directly’ yo guha abaturage amafaranga yo kwikenuza yavuzwe mu Karere ka Gisagara, ubu noneho yatangijwe no mu Karere ka Nyamagabe, ihereye mu Murenge wa Musange, aho abaturage bose bazayahabwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gusukura bihoraho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuzirinda, kugira ngo basigasire amateka y’Igihugu.
Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.
Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.
I Jenda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko hari abagabo babonye abagore basigaye bazi gushakisha amafaranga, babaharira ingo, ariko hakaba n’abagore bakora bakabona amafaranga bagatangira kugira imyitwarire idakwiye, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abafatanyabikorwa bakorana, kubafasha guca ikibazo cy’amakimbirane mu ngo n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza biyashamikiyeho, kuko bizabahesha abaturage bazima, ari na bo bazakuramo abakwe n’abakazana.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 ahagana saa munani z’amanywa, yasanze abantu 175 mu rugo rwa Nyirahuku Marie Rose barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Gakoma.
Nyuma y’umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe, abasore n’abagabo 899 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge basezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama 2022.
Mu gihe byashize wasangaga abagabo ari bo ahanini bayobora mu nzego z’ibanze, ariko amatora aheruka yasize abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi muri Nyamagabe.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, yasambuye inzu zigera kuri 7 muri Nyamagabe ndetse n’ibyumba by’amashuri.
Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.
“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92 tugize Akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa, zigiye kubafasha mu mitangire myiza ya serivise.
Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa.
Régine Niyomukiza w’i Nyamagabe, avuga ko nta mwuga udakiza iyo umuntu awukoze neza, kuko we urugo rwe rwazamuwe n’ububoshyi bw’imipira y’imbeho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.