Nyamagabe: Imvura imaze guhitana abantu batandatu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ubwinshi bw’imvura imaze iminsi igwa bwatumye inzuzi zuzura zikaba zimaze gutwara abantu batandatu.

Ku bw’ibyo, burasaba abaturiye imigezi kwitwararika ntibayambuke igihe yuzuye, kubera ko abo yatwaye bibwiraga ko ibintu ari ibisanzwe nyamara imvura yarabaye nyinshi bityo n’amazi yo mu migezi akaba yariyongereye.

Imwe mu mirima yangijwe n'imvura nyinshi i Nyamagabe
Imwe mu mirima yangijwe n’imvura nyinshi i Nyamagabe

Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, SSP Burahinda Ntacyo, tariki 24 Ugushyingo 2022 yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Mushubi ati “Umuntu aragera ku mugezi akavuga ngo mu rugo ni hariya, nsanzwe nambuka, reka nambuke. Bikarangira umugezi umutwaye. Mwagiye mucumbika mukambuka bukeye?”

Umuyobozi w’Akarere, Hildebrand Niyomwungeri, atanga ubutumwa ku baturage ba Nyamagabe bose agira ati “Abatuye ahantu hashobora kuba haba inkangu bimuke, baze ahameze neza. Twasabye abaturage kuba bacumbikiye bagenzi babo baturuka ahongaho. Turanasaba abantu kudakina n’amazi muri iyi minsi batibagiwe no kwirinda inkuba.”

Uyu muyobozi anavuga ko imvura nyinshi yangije imyaka hamwe na hamwe ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, urugero nk’umuhanda Gasaka-Musange, ku kiraro cya Rukarara, umuhanda wo mu Nkomane, Kitabi na Gatare, akaba rero asaba abaturage kurwanya isuri, ariko no gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi.

Muri serivise ishinzwe ibiza mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kugeza tariki 24 Ugushyingo 2022 imvura nyinshi yari imaze kwangiza ibigori bihinze kuri hegitari 22, urutoki ruhinze kuri hegitari ebyiri, umuceri kuri hegitari 13, ibishyimbo kuri hegitari hafi enye ndetse n’icyayi kuri 1/3 cya hegitari.

Amazi y’imvura kandi amaze guhitana inka imwe, ndetse yanasenye inzu umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka