Kuba Leta yaraduhaye uburyo bwo kwibuka, biratwubaka - Abarokotse Jenoside
Evariste Bizimana warokotse Jenoside, ashima kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwo kwibuka kuko byubaka Abanyarwanda, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki 13 Mata 2022, mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe.
Yahereye ku kuba abishe Abatutsi mu Bufundu n’u Bunyambiriri 1963 batarakurikiranywe, ariko n’ababo ntibahabwe uburyo bwo kubibuka, bakabika agahinda mu mitima yabo, byanabaviriyemo kutaruhanya ubwo bicwaga mu 1994.
Ubundi, nyuma y’igitero cy’inyenzi muri Nshili, abagabo bo muri utwo turere twombi kimwe n’abana b’ingimbi ngo barishwe, ariko bikomera cyane cyane ahari muri Komine Rukondo, ari ho Murenge wa Mbazi ubungubu, hayoborwaga na Grégoire Munyarubindo, wari muramu wa Perefe André Nkeramugaba.

Muri Komine Rukondo, batwara Abagabo b’Abatutsi hamwe n’abana b’ingimbi babo, ngo abagabo babwiye abagore babo ko bagiye gukubitwa, banabasaba gusigara bashyuhije amazi yo kuza kubakanda.
Barabategereje barababura kuko babiciye ahitwa i Manwari, hafi ya Rukarara, bamwe babajugunya mu mugezi abandi bashaka aho babashyira ku gasozi.
Bizimana ati “Nta mutima bari bakigira. Byabaye nko kwica intama kuko ari yo ujyana ukayica ijosi, igapfa itanishye.”
Ba bagore bapfakajwe bakanahekurwa ngo baje gusabwa kwenga inzoga yo gusangira n’ababiciye, nk’uburyo bwo kwikuraho umwaku, kugira ngo amaraso bamennye atazabakurikirana.

Bizimana ati “Ibaze umuntu yakwiciye, bakagusaba gushaka inzoga yo kugira ngo musangire! Basigaranye agahinda abo babyeyi.”
Icyo gihe abo bagore ngo banashinyaguriwe na Perefe wa Gikongoro, ubwo yari yaje gutanga ihumure akababwira ngo “ese murantunurira muntunurira iki? Abagabo banyu twabohereje muri LONI kubavuganira.”
Ibyo kandi ngo yabibabwiye hari abantu benshi bashungereye, harimo n’abana, ari na bo bakomeje umurimo w’ubwicanyi wari waratangiwe na ba se, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo babyeyi bapfakajwe bakanahekurwa kandi ngo ntibigeze babwira abana akaga bahuye na ko. Bari barahisemo guceceka, bakabika agahinda mu mitima yabo kuko nta ruvugiro bari bafite.

Bizimana uvuga iby’aya mateka, se yicwa mu 1963 ngo nyina yari amutwite, ariko na we yabyumvise bwa mbere bari mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Nabyirutse mbona tuba mu miryango itagira abagabo. Iyo wahirahiraga ukabaza, baravugaga ngo turi inkunguzi. Ibi ni ukubera ko bakwiciraga, bakagushinyagurira, bakakubuza no kwibuka.”
Yungamo ati “Abo bakecuru mu 1994 ntabwo bigeze baruhanya, ahantu kure bihishe ni munsi y’urugo. Bari barimereye nk’udutama dutegereje ko baduca amajosi.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|