Nyamagabe : Guhinga imyumbati mu binogo bibaha umusaruro batigeze batekereza

I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, hari abahinzi b’imyumbati bavuga ko bigishijwe kuyihinga mu binogo bamwe bita ibiroba, bikaba bibaha umusaruro batari barigeze banarota, kuko igiti kimwe cyeze neza gishobora kuvaho ibiro 40.

Imyumbati yahinzwe mu kinogo iba ari minini cyane ari na myinshi
Imyumbati yahinzwe mu kinogo iba ari minini cyane ari na myinshi

Beata Mukagatera utuye mu Mudugudu wa Gataba, Akagari ka Kavumu Umurenge wa Kaduha, avuga ko yari asanzwe ahinga imyumbati, ariko ko aho yatangiriye kuyihinga yifashishije ibinogo bigishijwe na AEBR Terimbere, yasanze bitanga umusaruro ufatika.

Agira ati “Nkihinga mu buryo busanzwe, Are eshanu nashoboraga kuzezaho nk’ibiro 120, nkumva ko nejeje, ariko ubu ngereranyije nezaho nk’ibiro 1000.”

Guhinga muri ubu buryo ngo byamuhinduriye ubuzima, kuko umusaruro yeza awugurisha n’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi baguzi, akabona amafaranga yo kwikenura.

Ati “Urabona ntuye mu giturage, ariko nabashije gukurura amazi nshyira mu rugo, inzu irahomye n’agasima nk’abandi, mfite umuriro wa Mobisol mbasha kwishyura.”

Jean de Dieu Dusabeyezu utuye mu Mudugudu wa Kasemanyana, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha, akaba ubu ari n’umufashamyumvire muri ubu buryo bwo guhinga, na we yishimira umusaruro asigaye abona.

Agira ati “Kera baravugaga ngo Gikongoro ntiyera, ariko ubu tureza tukarya tukanasagurira amasoko. Yego ubukene ntabwo bushira, ariko imyumbati nejeje kuri Are umunani bwatumye mbasha kugura inyana nziza y’injerise (Jersey), kandi nanariye, nanahaye abavandimwe.”

Ubundi ngo iyo bajya guhinga imyumbati mu binogo bamwe bita ibiroba, bacukura ikinogo cya metero ebyiri kuri ebyiri na cm40 z ‘ubujyakuzimu, nk’uko bisobanurwa n’umufashamyumvire Dusabeyezu.

Itaka ryakuwe muri cm 20 zo hejuru barishyira rwagati mu kinogo rikahakora iyogi, hanyuma bakanyanyagiza igitebo cy'ifumbire mu mwanya uri hagati y'ibimba n'umwobo
Itaka ryakuwe muri cm 20 zo hejuru barishyira rwagati mu kinogo rikahakora iyogi, hanyuma bakanyanyagiza igitebo cy’ifumbire mu mwanya uri hagati y’ibimba n’umwobo

Agira ati “Mu kugicukura, ufata ubutaka bwiza bwo kuri cm20 z’ubujyakuzimu ukabushyira ukwabwo, hanyuma ubwo muri cm20 zindi butari bwiza kuko buba bukomeye butanera kuko nta fumbire iba yarabugezemo, na bwo ukabushyira ukwabwo. Iyo urangije ufata bwa butaka bwiza ukaburunda rwagati mu kiroba, ukora iyogi.”

Akomeza asobanura ko umwanya wasigaye hagati y’iyogi n’ikinogo unyanyagizwamo ifumbire y’imborera yuzuye igitebo, cyangwa ipima ibiro 15 ku bakoresha ifumbire iseseka, hanyuma bakayitwikiriza rya taka ribi, ku buryo bareshyesha na rya yogi.

Hakurikiraho gutera umwumbati muri rya yogi. Ngo biba byiza gutera ingeri ya cm nka 20, ifite amaso umunani, hanyuma bakayishinga muri rya yogi iberamye gatoya, kandi bagasigaza amaso abiri hejuru, ari yo aba azatanga igiti kimera.

Iyo barangije bazana isaso bagatwikira ku buso bwa cya kinogo cyose, ariko ntibegereze ya ngeri bateye, kuko hagati y’ingeri n’isaso bahasiga byibura cm5.

Iyo ari umurima w’imyumbati gusa, hagati y’ikinogo n’ikindi bahasiga nka cm 50.

Iyo umwumbati wamaze kumera, umaze kureshya na cm25, barawubagarira, hanyuma bakazana igitaka kivuye hirya y’ikinogo, bakakifashisha mu gutaba ya maso abiri yasigaye hejuru.

Ibi ngo bituma ya maso na yo ashora akavamo imyumbati, kimwe na ya yandi yashyizwe mu butaka mbere.

Ku bijyanye n’umusaruro ku giti, Dusabeyezu avuga ko ushobora kugera ku biro 40, ariko ko abeza ibiro nka 20 ahanini babiterwa no kuba bagize ubunebwe bwo gucukura ikinogo gihagije.

Agira ati “igiti cyera ibiro hagati ya 40 na 25. Hari n’abezaho 20, ariko akenshi kweza bikeya bituruka ku kuba umuntu umusaba gucukura metero ebyiri kuri ebyiri akabyanga avuga ko atari insina agiye gutera, hanyuma agacukura nk’imwe kuri imwe.”

Agereranyije, ngo ya maso aba yashyizwe mu butaka ku ikubitiro agenda ashoraho imyumbati ine ine, ku buryo igiti cyatewe hakurikijwe ibipimo bisabwa, gitanga byibura imyumbati 24, ikura cyane ikazatangirwa n’ubutaka bukomeye bw’aho ikinogo kigarukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nonex nigutex umuntu ashobora guhinga ibigori bikera kurusha Indi myaka

Habumugisha fulgence yanditse ku itariki ya: 8-10-2022  →  Musubize

Nonex nigutex umuntu ashobora guhinga ibigori bikera kurusha Indi myaka

Habumugisha fulgence yanditse ku itariki ya: 8-10-2022  →  Musubize

Uwo munyamakuru wa k today nadushakire uburyo twavugana nabo bahinzi bimyumbatii kaduha (aduhe contact zabo)

Hakiza yanditse ku itariki ya: 8-10-2022  →  Musubize

Birashimishije cyane, Kandi AEBR inyujije mumushinga wayo wa Terimbere yarakoze cyane kuri uyu musanzu mu iterambere ry’Umuturage.Bigere hose!

Jacky yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka