Ibitaro bya Kigeme bimaze kwamburwa amafaranga Miliyoni 200 kuva muri 2015

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibitaro bya Kigeme
Ibitaro bya Kigeme

Augustin Niyitanga ushinzwe ibikorwa by’abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Kigeme, tariki 18 Ukwakira 2022 yabigarutseho, ubwo bishimiraga inkunga y’amafaranga miliyoni ikigo cy’imari iciriritse ASA cyatanze, ikariha umwenda w’abarwayi 13.

Yasobanuye ko abarimo iyo myenda akenshi babiterwa n’ubushobozi buke ndetse no kuba nta bwisungane mu kwivuza baba bafite.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye. Ntabwo ari twe gusa, ahubwo ni mu bitaro hafi ya byose mu Rwanda. Muri bo haba harimo abafite ibibazo byihariye nk’abagize impanuka zo mu muhanda n’abaza barembye, nta bushobozi nta n’ubwishingizi mu kwivuza.”

Yunzemo ati “Icyo ni ikibazo turwana na cyo buri munsi, ariko twizera ko ubwo ubwisungane mu kwivuza bugenda bwiyongera, kizagenda gikemuka buhoro buhoro.”

Niyitanga avuga ko kubona abishyura aya mafaranga bigoye, kandi ko bitera ibihombo amavuriro.

Ati “Urumva ni ubushobozi tuba twiteze kuba twagakoresheje ariko tukaba tubutakaje. Ariko na none ni ngombwa kuramira amagara y’abantu.”

Mu babura ubwishyu hari abavuga ko ku bitaro bya Kigeme babatse ibyangombwa nyuma yo kwiyemeza kujya gushaka amafaranga y’ubwishyu, hakaba b’abavuga ko babaretse bagataha nta cyo bababajije kuko na bo babonaga ntaho bakura ubushobozi.

Marie Goretti Uwimpuhwe wo mu Murenge wa Kiblilizi wahamaze imyaka ibiri arwaje umugabo we wavunitse umugongo, ni umwe muri bo.

Agira ati “Nari mfite mituweli, ariko 10% bya miliyoni n’ibihumbi 390 sinari kubibona. Umugabo wanjye yabaye mu bitaro afashwa guhumeka, aho abashirije guhumeka ku giti cye baramusezerera. Na n’ubu ahora aryamye, ntiyeguka. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko ubundi abarimo imyenda ari bo baba bagomba kuyishyura, kandi ko ku bufatanye n’ibitaro bajya bashakisha abatarabashije kwishyura kugira ngo bishyuzwe.

Ati “Twe dushakisha amakuru yabo ku rwego rw’Umudugudu. Iyo tubonye harimo abantu batabashije kwishyura ku bwo kubura ubushobozi nyamara bafite imbaraga, tubafasha kubona akazi noneho bakazabona uburyo bwo kwishyura.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka