Polisi y’u Rwanda, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, yashyikirije amashanyarazi y’imirasire y’izuba ingo 217 zo mu Mudugudu wa Subukiniro mu Karere ka Nyamagabe.
Mu gihe ibibabi by’inturusu byajyaga byifashishwa mu gucana cyangwa mu gufumbira imirima i Nyamagabe, havumbuwe uburyo bwo kubibyaza amafaranga hakurwamo amavuta (huile essentiel/essential oil) yifashishwa cyane cyane n’inganda.
Ibitaro bya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bigaragaza ko abarwayi basaga ibihumbi 46 bavuwe indwara ziterwa n’umwanda mu mezi icumi abanza y’uyu mwaka, ni ukuvuga 53% by’abarwayi basaga ibihumbi 86 bakiriwe kuri ibyo bitaro kuva muri Mutarama 2020.
Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ibiciro by’ubukode bw’amaduka n’ubw’ibibanza bacururizamo bihenze cyane, bakifuza kugabanyirizwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, imodoka ya Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze ya Gikongoro yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwirinda Coronavirus, impuzamakoperative Unicoopagi yatanze kandagirukarabe n’amasabune ku makoperative 34 ayigize, ku wa 28 Ukwakira 2020.
Raporo y’isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byaranze umwaka 2019-2020 mu Karere ka Nyamagabe, igaragaza ko gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ ndetse n’amatsinda ya ‘Mvura Nkuvure’, byatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, biturutse ku kuba umugabo yarafunguwe agasanga umugore we yaranduye Sida.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi gaturika ya Gikongoro, iya Cyangugu (mu Rwanda), iya Goma n’iya Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu karere k’ibiyaga bigari, bwagaragaje ko abagore bahishira ihohoterwa ribakorerwa.
Muri iki gihe abantu bashishikarizwa gukaraba intoki kenshi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, hari bamwe bibwira ko gukaraba intoki bifasha kwirinda icyo cyorezo gusa.
Abacuruzi bato 1,300 bahombejwe na Guma mu rugo kubera indwara ya Coronavirus, bagiye guhabwa igishoro giciriritse ngo bongere bakore. Aba bacuruzi ni abo mu mirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke.
Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred, mu cyumba abayobozi muri ako karere batangiragamo ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bibazo byagaragaye mu (...)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Umudugudu wa Gakoma wo mu Kagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe wakuwe muri Guma mu Rugo (lockdown) guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.
Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe asambanya umukobwa w’imyaka 42 ufite ubumuga bwo mu mutwe.
Ntirandekura Ntakirende wo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi yiciwe inka n’abarwanyi ba FLN none yashumbushijwe imbyeyi ihaka n’ikimasa icukije.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe yari yarabemereye. Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu Mudugudu wa Sebukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona (...)
Nkuko hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga ngo ‘So ntakwanga akwita nabi’ hari nubwo akwita izina rikakuzanira amahirwe mu buzima. Izina ni ikintu gikomeye mu muco Nyarwanda, ni yo mpamvu kwita umwana ari ikintu cyo kwitondera. Mu buhamya bwa Ntirandekura, umuntu yumva ko izina rye ryamuzaniye amahirwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, ku wa Mbere tariki 24 Kanama 2020 yagendereye Akarere ka Nyamagabe, ahura n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane ikora ku ishyamba rya Nyungwe.
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2020, Espérance Mukankindi w’i Karaba, mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika, yasanzwe aryamye imbere y’umuryango w’inzu ye, mu muvu w’amaraso, yapfuye.
Umuturage witwa Yambabariye Védaste w’i Gisarenda mu Kagari ka Uwingugu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yari muri imwe mu modoka zatwikiwe muri Nyungwe n’inyeshyamba Nsabimana Callixte yari abereye umuvugizi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahagaritse kwakira ibibazo by’abaturage guhera kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe byahagaritse by’agateganyo serivizi z’abarwayi babiganaga bivuza bataha.
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwemereye Cyprien Tegamaso kumuvuza, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yapfiriye ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ataragera kuri Faisal ngo avurwe.
Nyuma y’imyaka ibiri Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe yarabuze miliyoni umunani n’ibihumbi 200 byo kwivuza, Akarere ka Nyamagabe kamwemereye kuzamurihira fagitire y’ibitaro.
Abatuye mu mudugudu wa Rweru mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, barishimira iteme ryo mu kirere bubakiwe muri uyu mwaka kuko ngo rizatuma imyigire y’abana babo irushaho kugenda neza.
Imiryango cumi n’itandatu(16) y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yahawe inzu zo guturamo yubakiwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), izo nzu zikaba zarubatswe mu mafaranga aturuka mu bukerarugendo.
Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe amaze imyaka ibiri aryamye, no kuva aho ari bisaba kumuterura, kuko ngo yabuze miliyoni 8 n’ibihumbi 200 yasabwaga n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo avurwe.
Ahagana saa moya n’igice z’umugoroba ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abagizi ba nabi bateze abaturage bane mu Mudugudu wa Munyege, Akagari ka Munyege, Umurenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, barabakomeretsa.
Ku itariki ya 21 Mata, mu Karere ka Nyamagabe bibuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 biciwe i Murambi, nyuma yo kubabeshya ko bazaharindirwa, bituma bahahungira ari benshi.