Mu gihe cy’amezi atatu uhereye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamagabe bubakiye abatishoboye 267. Nk’uko babigaragaje ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango, tariki 19 Gashyantare 2023, muri ziriya nzu 267 harimo izubatswe guhera hasi byibura eshatu muri buri Murenge (...)
Mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, hashyinguwe mu cyubahiro umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’umugore we, akamushyingura mu gikari cy’urugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure.
Mu rubyiruko rwari rumaze umwaka rugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Gatare mu Karere ka Nyamagabe, harimo abicuza kuba baragendeye mu bigare bya bagenzi babo bakagwa mu biyobyabwenge, bakaba baribabarije ababyeyi.
Hotel Golden Monkey yo mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 20 Mutarama 2023 yatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 20 yigishije ibijyanye no guteka ndetse no kwakira neza abakiriya, ruhita rwemeza ko rusezereye ubushomeri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2023 bwahuje abana bagera kuri 245, barasabana, baranasangira.
Joyce Nyirahabineza ubu ufite imyaka 42, nyuma y’imyaka 25 aba mu mashyamba ya Congo yaratahutse, none ubu ashima ko yakiriwe neza akaba yaranubakiwe.
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yubakiye abatishoboye 65 inzu zo kubamo, igatanga n’amashanyarazi y’imirasire ku bagera ku 7500, ababashije kwivuganira n’umuyobozi wa polisi bataha bimwe muri ibi bikorwa mu Karere ka Nyamagabe, yabemereye kubafasha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, arasaba abo byagaragaye ko barwanira kubarirwa mu cyiciro cy’abakennye kubicikaho, ahubwo bagaharanira gukora bagatera imbere.
Mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane, serivisi z’umuvunyi zegereye abaturage i Nyamagabe, hanyuma mu Murenge wa Gasaka bahereye bagezwaho ibibazo byiganjemo iby’uko abantu bagiye baburana bagatsinda, ariko ntibarangirizwe imanza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, impunzi zituye mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zakoze urugendo rwo kwigaragambya zamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa abitwa Abatutsi mu gihugu cyabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ubwinshi bw’imvura imaze iminsi igwa bwatumye inzuzi zuzura zikaba zimaze gutwara abantu batandatu. Ku bw’ibyo, burasaba abaturiye imigezi kwitwararika ntibayambuke igihe yuzuye, kubera ko abo yatwaye bibwiraga ko ibintu ari ibisanzwe nyamara imvura yarabaye nyinshi bityo (...)
Abatuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bifuza uwabafasha kwikorera pepiniyeri y’ingemwe z’imbuto kuko ngo ari byo byababashisha kubona ingemwe ku rugero bifuza.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abahinga mu gishanga cya Cyogo mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko rwiyemezamirimo bahaye ibigori byabo yabasezeranyije kubishyura tariki ya 23 Kanama 2022, ariko bakaba na n’ubu batarishyurwa.
Mu Karere ka Nyamagabe, ikigo cy’imari iciriritse, ASA International, cyatanze mituweli ku bantu 700, kinarihira amafaranga y’ibitaro 13 bari barananiwe kubyikorera kubera ubukene.
Mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage bubakiwe ibigega by’amazi hifashishijwe imbaho na shitingi. Bavuga ko ibi batari babizi, ariko ko aho babiboneye babonye bihendutse ku buryo n’ufite ubushobozi buringaniye yabyifashisha.
I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, hari abahinzi b’imyumbati bavuga ko bigishijwe kuyihinga mu binogo bamwe bita ibiroba, bikaba bibaha umusaruro batari barigeze banarota, kuko igiti kimwe cyeze neza gishobora kuvaho ibiro 40.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, arasaba abakiri batoya kuzigamira amasaziro yabo, akanagaya abana batererana ababyeyi babo bageze mu zabukuru ababwira ko ibyo atari iby’i Rwanda.
Guhera ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, abafatanyabikorwa banyuranye bo mu Karere ka Nyamagabe bagaragarije abaturage ibyo bakora, benshi barabyishimira kuko bahakuye ubumenyi buzabagirira akamaro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga uburyo abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage ku buryo hari ibyo agezwaho kandi byakabaye byarakemutse kera. Yabitangarije mu ruzinduko aheruka kugirira mu turere dutandukanye tw’Amajyepfo n’Iburengerazuba, akaba yarabigarutseho by’umwihariko ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe (...)
Mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri Perezida Kagame yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yasuye umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel utuye mu Karere ka Nyamagabe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aranenga abayobozi bafite umuco wo guhishira ibibazo bikwiye kuba bifatirwa imyanzuro, bikabonerwa ibisumbizo ku gihe cyangwa ibikomeye bikamenyekana bigashakirwa ibisubizo birambye.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzirikana ko ibiruhuko atari igihe cyo kwicara imbere ya televiziyo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwitoza umurimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrande Niyomwungeri, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, uzarangira amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 85%, habariyemo abazayafatira ku mirongo migari n’abazaba bafite ay’ingufu zisubira.
Abadozi bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye muri Koperative ‘Twiyubake abadozi ba Gasaka’ bakora ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa bikunze kwitwa ‘cotex’ bimeswa bigakoreshwa inshuro nyinshi, ariko kubona ibyo bakenera kwifashisha bihagije ntibiboroheye.
Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparence International Rwanda, avuga ko uhishira uwamusambanyirije umwana akwiye gucibwa mu bandi.
Abagabo bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye mu Rubuga rw’abagabo, bagamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ashobora gutuma habaho no kwicana hagati y’abashakanye.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, hamwe na mugenzi we wo mu Birwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnouth, batashye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu Karere ka Nyamagabe, ruzajya rutanga Megawati 5.5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2022.
Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ayobora ko n’ubwo muri bo hari abiga ibijyanye n’ubukerarugendo, gusura urwibutso rwa Jenoside atari ubukerarugendo, ahubwo uburyo bwo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022.