Nyamagabe: Bagiye kwimurira mu rwibutso umubiri w’uwabo wazize Jenoside barawubura

Mu Murenge wa Kamegeri wo mu Karere ka Nyamagabe, hari umuryango washatse umubiri w’uwabo wishwe mu gihe cya Jenoside, ugira ngo uwimurire mu rwibutso urawubura.

Hashyinguwe imibiri 25 yagombaga kuba 26 kuko umwe wabuze
Hashyinguwe imibiri 25 yagombaga kuba 26 kuko umwe wabuze

Byagarutsweho tariki 21 Gicurasi 2022 ubwo muri uwo Murenge bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyajyaniranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 25 yakuwe aho yari yaragiye ishyingurwa, mu matongo.

Clémentine Uwonkunda wavuze mu mwanya w’abashyinguye ababo yagize ati “Twari twiteguye gushyingura imibiri 26, ariko umubiri umwe warabuze.”

Yunzemo ati “Ni ikintu gikomeye cyane kuba waragize amahirwe ukabona aho uwawe bamujugunye, ukabasha kuhamukura ukamujyana mu itongo, wakongera kugira amahirwe yo kumushyira mu rwibutso, wajya kumukuramo ukamubura. Biteye agahinda gakomeye.”

Umubiri wabuze ni uw’umukecuru witwaga Bernadette Murangwa, abe barokotse Jenoside bari barashyinguye mu 1996, mu itongo ry’aho yahoze atuye.

Abakomoka mu muryango w’uwo mukecuru (abisengezeza n’abavandimwe ba hafi), bavuga ko ari we wenyine mu bo basangiye amaraso wishwe muri Jenoside bari barabashije kumenya aho aherereye bakamushyingura.

Abandi ngo ntibazi aho baguye, ari na cyo gituma iyo habayeho kwibuka aho bazi abo mu gace batuyemo bagiye bahungira, bajyayo, bizeye ko ahari ababo baba barashyinguwe mu nzibutso za Jenoside zaho.

Umusaza Kanyamaswa, umwisengeneza wa Murangwa, ari na we wari waramushyinguye, avuga ko yari yamukuye mu musarane aho bari baramujugunye bamaze kumwica, hanyuma akamushyingura mu matongo y’aho yahoze atuye.

Mu kwezi gushize kwa Mata ko muri uyu mwaka wa 2022, ngo yiyemeje kujya kumushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamegeri nk’uko bari babishishikarijwe, baracukura, babona ikiringiti bari baramushyizemo, baraterura bajyana ahari hateranyirijwe indi mibiri yagombaga gushyingurwa.

Ariko ngo batunguwe no kujya kureba umubiri ngo usukurwe kimwe n’indi, bagasanga nta wurimo, ahubwo harimo ibitaka.

Agira ati “Ababikoze baranyica urw’agashinyaguro. Urumva harimo gupfobya, harimo no kuntoneka. Igisebe cyanze gukira.”

Kanyamanswa anavuga ko nyuma yo kubura umubiri wa nyirasenge havuzwe amagambo menshi, bakanabasaba gushakira n’ahandi hakekwa ko baba baribagiwe aho bashyinguye, ariko we avuga ko azi neza aho yari yashyinguye.

Akomeza agira ati “Aho namushyize nari mpazi. Ariko ubundi ko n’ikiringiti n’iyo cyajya mu murima wagisanga hejuru, cyamanuka muri metero ebyiri kihijyanye?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yihanganisha ababuze umubiri w’uwabo, akanavuga ko ubugenzacyaha burimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwawukuye aho wari washyizwe, hanyuma abihanirwe.

Ati “Turabasaba kwihangana bagakomera, ariko tubaha n’icyizere ko ubugenzacyaha burimo kubikurikirana kandi buzatanga umwanzuro nyawo.”

Meya Hildebrand Niyomwungeri avuga ko ubugenzacyaha burimo gukora iperereza ku ibura ry'umubiri wa Bernadette Murangwa
Meya Hildebrand Niyomwungeri avuga ko ubugenzacyaha burimo gukora iperereza ku ibura ry’umubiri wa Bernadette Murangwa

Imibiri 25 yashyinguwe mu rwibutso rwa Kamegeri yaje ihasanga 158 yari yarahashyinguwe mbere. Icyakora abarokotse Jenoside bo muri ako gace bavuga ko hakiri abandi bishwe muri Jenoside bagishyinguye mu matongo y’aho bari batuye batari bakeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uretse naho no murwibutso ubwaho imibili yabahashyinguwe irabura urugero njye nashyinguye imibili yabanjye mucybahiro mwitongo nyuma yimyaka dukorana inama na karere badukaka.gurira gushyingura mu rwibitso aho bali hali hameze neza numvikana nabo mu nama ko abanjye nabashyingura mwisanduka yabo bwite biremerwa bampa ibipimo birakorwa birarangira turashyingura dusubiye kwibuka iyo sanduka ntiyari ikiri aho yashyizwe ibisobanuro ntabyo kujya kwibuka ubu ntibikunda kuko nabibonyemo agashinyaguro kandi aho bali bashyinguye hali hahagije hakoze neza tuhibikira ntiwajya kurwibutso utazi abo wahasize aho bagiye

lg yanditse ku itariki ya: 24-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka