Yihinduye ufite uburwayi bwo mu mutwe bimufasha kurokoka Jenoside

Umugabo Rudasingwa utuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigize ufite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo abashe gutambuka atihishe, no kubaho ntawe umwakura bimufasha kurokoka.

Rudasingwa yihinduye ufite uburwayi bwo mu mutwe muri Jenoside bituma ayirokoka
Rudasingwa yihinduye ufite uburwayi bwo mu mutwe muri Jenoside bituma ayirokoka

Rudasingwa ubundi akomoka mu Murenge wa Kamegeri mu Karereka Nyamagabe. I Gikonko yahageze ahunga, aba ari ho arokokera, nuko ahita anahaguma arahatura.

Ntiyasubiye iwabo ukundi, ku buryo anatanga ubuhamya k’uko yabayeho mu gihe cya Jenoside tariki 21 Gicurasi 2022, ubwo mu Murenge wa Kamegeri bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari bwo yongeye kuhagaruka, nyuma y’imyaka 28.

Jenoside itangira iwabo ku itariki ya 7 Mata 1994, ngo yari avuye gusenga, hanyuma abonye inzu zirimo gushya bimwibutsa ibyo Abatutsi bakorewe mu 1959 no mu 1963, bagahunga ariko hatangwa ihumure bakagaruka, maze atekereza guhungira kuri Paruwasi gatorika ya Gikongoro.

Gusa ngo yaje kubona ko ibintu byahinduye isura ubwo basabwaga kuva kuri Paruwasi ya Gikongoro bakajyanwa i Murambi, bagerayo bagafungirwa amazi, ugiye kuvoma mu kabande ntagaruke, ugiye ku isoko na we bikaba uko, kugeza bageze aho bakabarasa, abenshi bagapfa, abasigaye bagakwira imishwaro.

Agira ati “Imana igira inzira nyinshi. I Murambi sinahapfiriye, mbuze aho ngana mpungira ku kigo nderabuzima cya Nyamagabe, mbayo nigize umurwayi. Nahamaze iminsi ine gusa abicanyi barahaza, mbonye barimo gusaba indangamuntu na ho ndahava nsubira iwacu, nuko mbonye na ho nta buzima niyemeza kujya i Butare ntekereza nti ahari ho nahakirira.”

Yungamo ati “Icyo gihe kuva no muri segiteri ujya mu yindi byasabaga igihe, kuko umuntu yabaga yihishahisha mu bihuru. Igihuru kimeze neza, icyo umuntu yatinya mu gihe cy’amahoro, cyari nka etaje!”

Mu ihunga rye yaje kugera ahitwa mu Gako mu Murenge wa Maraba, maze kubera ko yumvaga amaze kurambirwa kunyura mu bihuru, yihindura umurwayi wo mu mutwe.

Ati “Mu Gako nari ntunzwe no kurya avoka zabaga zaraguye mu nsi y’ibiti, ariko nta wanyibazagaho kuko babonaga ndi umurwayi.”

Yaje kwibuka mubyara we wabaga i Mugusa, yiyemeza kumuhungiraho. N’ubwo atari azi inzira imujyanayo anyuze muri Mbazi, yiyemeza kugenda ayoboza, aza kugerayo.

Mubyara we n’umugabo we ngo bamwakiriye neza, bamusabye kwihisha mu nzu arabyanga, kuko yatekerezaga ko igihe cyazagera abantu bakamenya ko ahihishe, bakaza kumwica.

Ati “Nigize nk’umuntu ufite ubwenge butuzuye, nkajya nkora imirimo narigize nk’umupagasi, nkajya njya mu kabande gukura ibijumba, ngahekenya. Nabashije kuhaba nta nkomyi kuko abantu baho batari banzi, mubyara wanjye n’umugabo we na bo bambikira ibanga.”

Baje kumva ko Inkotanyi zageze i Gikonko, abo babanaga bahungira ku Gikongoro, ariko we bamubwira ko aramutse abakurikiye yazahura n’abamuzi bakamwica, ni ko kwiyemeza kujya mu gice cyarimo Inkotanyi. Icyakora na ho yagiyeyo mu bwitonzi.

Ati “I Gikonko ngezeyo nagiye kuri robine nywa amazi, ndongera ndiyongeza. Nibutse kano ebyiri zabaga mu isambu y’iwacu, ndavuga nti Mana aha ni ho nzaguma, uzahandindire, umbere byose.”

Kubera ko yaherukanaga n’umugore we mbere y’uko ubwicanyi butangira, yiyemeje kujya kumushakira iwabo i Karama hari muri zone turquoise.

Yasanze atakiri kumwe n’iwabo, yarahunganye abana be babiri bari bafitanye bajya mu Cyanika, kuko iwabo ngo bamubwiraga ko nta Batutsi bacyemerewe kuba mu Rwanda.

Yashoje ubuhamya bwe asaba abamwumvaga kwizera Imana kuko “imigambi y’abantu atari yo y’Imana”, anabasaba kutibagirwa ibyabaye muri Jenoside, ahubwo bagakora cyane, hanyuma bakigira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka