Nyamagabe: Barifuza ingemwe zihagije z’ibiti by’imbuto

Abatuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bifuza uwabafasha kwikorera pepiniyeri y’ingemwe z’imbuto kuko ngo ari byo byababashisha kubona ingemwe ku rugero bifuza.

Nk’abatuye mu Kagari ka Manwari, bavuga ko kuva bakumva iby’uko Minisitiri w’Intebe yasabye ko buri rugo rwagira byibura ibiti bitatu by’imbuto, na bo bumvise akamaro kabyo, ariko ko kugeza ubu ababashije kuzitera ahanini ari abakene, bazihawe n’ubuyobozi.

Marc Ngarukiyintwari agira ati “Bari batanze amatunda, ibinyomoro na avoka ku bana bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Byari bike cyane.”

Jean de Dieu Nsanzimana na we ati “Nyamara ibiti by’imbuto tubashije kubitera byajya biduha amafaranga, kuko tubibonye havuka n’uruganda rukora imitobe tukajya tubona aho tubigemura, ariko tukabasha no kurwanya imirire mibi cyane cyane ku bana bacu.”

Abagize komite yo kurengera ibidukikije mu Kagari ka Manwari bo batekereza ko umuti urambye kuri iki kibazo ari uko bafashwa gukora pepiniyeri zirimo ubwoko bw’ibiti by’imbuto abaturage bo muri kariya gace bifuza.

Uwitwa Isidore Bimenyimana ati “Ino aha hari abakora za pepiniyeri z’ikawa, gereveriya n’imisave, ariko ibiti biribwa nka avoka n’ibinyomoro byo nta hantu wabibona.”

Yunganirwa na Marie Uwimana uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Mbazi ugira ati “Mbona icyiza ari uko twagira pepiniyeri mu Kagari, ku buryo umuturage abona urubuto ahamwegereye, ku giciro cyiza.”

Yongeraho ko hari abigeze kuzana ingemwe za avoka ku mafaranga 500, ariko ko abaturage bagiye bavuga ko zihenze ntibazigure, n’ubwo we atemeranywa na bo agereranyije n’umumaro zagira zitangiye kwera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Valens Ndagijimana, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye ingemwe z’ibiti by’imbuto zizaboneka muri uyu mwaka.

Ati “Gahunda dufite muri uyu mwaka ni uko buri rugo rubona bene ibyo biti. Umuryango IPC hari ibyo waduhaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022, ku buryo iki cyumweru kirangira mu midugudu 3 bose babibonye.”

Faustin Kanani, umuhuzabikorwa w’umuryango IPC (Initiative pour la Participation Citoyenne) avuga ko mu Murenge wa Mbazi bateganya kuhatanga ingemwe zibarirwa mu bihumbi 30 mu Tugari twa Manwari, Ngambi na Mutingoma.

Kuri ubu bamaze kuhatanga izigera ku bihumbi 12 harimo ibihumbi bine n’135 by’imbuto za avoka, ibinyomoro n’amapera.

Muri uyu Murenge wa Mbazi kandi barateganya gukorana n’abahatuye mu buryo bwo gushyiraho ingamba zo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ku cyifuzo cya pepiniyeri y’ibiti by’imbuto, agira ati “Nyuma y’uko bazasesengura ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, bakanakora igenabikorwa rishaka umuti kuri iki kibazo, rwose icyo bazahitamo ni cyo tuzabateramo inkunga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka