Ushobora gukora ikigega cy’amazi wifashishije imbaho na shitingi

Mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage bubakiwe ibigega by’amazi hifashishijwe imbaho na shitingi. Bavuga ko ibi batari babizi, ariko ko aho babiboneye babonye bihendutse ku buryo n’ufite ubushobozi buringaniye yabyifashisha.

Ikigega cy'amazi gikoze mu mbaho
Ikigega cy’amazi gikoze mu mbaho

Violette Kabaganwa utuye i Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bafite bene iki kigega.

Asobanura ko Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi buzuzanya (UNICOOPAGI) ari ryo ryakimwubakiye mu mwaka w’2018. Kijyamo nka metero kibe eshatu z’amazi.

Bajya kukimwubakira ngo bamusabye uruhare rwe rw’amafaranga ibihumbi 50, ariko muri rusange cyatwaye agera ku bihumbi 182.

Ibikoresho bifashishije ngo ni amatafari ahiye hamwe na sima n’umucanga bifashishije mu gukora inkingi zo guterekaho iki kigega, hamwe n’imbaho za madiriye ndetse n’iza planche hamwe na shitingi byifashishijwe mu gukora ikigega nyiri izina, ndetse n’amabati yagitwikiriye.

Bernard Byiringiro, umukozi wa Unicoopagi, asobanura ko imbaho za madiriye ari zo zisaswa hejuru ya za nkingi z’amatafari ahiye (cyangwa z’amabuye) mu rwego rwo kugira ngo ikigega kigire indiba ikomeye, hanyuma iza planche zikubakishwa mu mbavu. Biba byiza kurushaho gusiga izi mbaho vidange, hirindwa ko zazamungwa.

Iyo ibi birangiye bafata shitingi ikomeye bakayisasa neza muri cya gisanduku hanyuma bakayifatisha n’imisumari ku musozo, nuko bagasakarisha amabati ariko batibagiwe kubanza gutobora muri ya shitingi ahantu habiri bafatishamo amatiyo asohora amazi muri robine ndetse no hejuru ahasohokera amazi igihe ikigega cyuzuye.

Mu isakaro ry’ikigega, ahamanukira itiyo imanura amazi ku mureko, bahashyira akadobo gatoya kagenewe kumanukiramo amazi baba batobaguye bagashyiramo umucanga munini n’amakara, byagenewe kuyungurura amazi ava ku nzu.

Byiringiro ati “Bifashisha shitingi ikomeye kuko ari yo imara igihe, kandi nka nyuma y’imyaka itatu cyangwa ine uhindura shitingi kuko hari igihe iba yarangiritse. Mu gusakara kandi bakora ku buryo amabati aba ahuye neza n’imbaho, mu rwego rwo kwirinda ko hasigara umwanya unyuramo imyanda.”

Kabaganwa ati “Iki kigega cyaramfashije cyane kuko twavomaga kure, kubona amazi y’amatungo bikaba byaratugoraga. Dusigaye tubasha no kurya imboga kuko twuhira n’akarima k’igikoni.”

Kubaka ikigega gikoze mu mbaho
Kubaka ikigega gikoze mu mbaho

Athanase Harerimana, umuhuzabikorwa wa Unicoopagi, avuga ko muri rusange bene ibi bigega by’imbaho babihaye abahinzi borozi 31 bo mu Mirenge ya Uwinkingi, Kitabi, Buruhukiro, Kibirizi na Tare mu Karere ka Nyamagabe, mu mushinga bashyize mu bikorwa ku nkunga y’umuryango VIAgroforestry. Ngo bahatanze n’ibindi bigega 76 bya pulasitike.

Hari mu rwego rwo gushishikariza abahinzi borozi gufata amazi yo ku nzu mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse no kuyifashisha mu bindi nko kuvomerera imirima y’igikoni.

Mu bindi bagejeje ku bahinzi borozi bafatanyije n’umuryango VIAgroforestry harimo kubigisha gukora pepiniyeri z’ibiti n’ifumbire mborera, ndetse no kurwanya isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka