Nyagatare: Umwana wataye ishuri ajya gupagasa agira inama abandi yo kutamukurikiza

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza kuri GS Rukomo wagarutse ku ishuri nyuma y’umwaka atiga, arakangurira bagenzi be kwirinda guta ishuri kuko kenshi n’imirimo birukiramo bakora nta cyo ibagezaho kuko akenshi banabamburwa.

Abana bari bararetse ishuri bahabwa ibikoresho iyo barigarutsemo
Abana bari bararetse ishuri bahabwa ibikoresho iyo barigarutsemo

Uwo mwana w’imyaka 14 y’amavuko, akomoka mu muryango ukennye ku buryo no kubona ibikoresho by’ishuli bimugora.

Amashuri ahagaze hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, yagiye gukora akazi ko kuragira inka mu Murenge wa Karangazi.

Avuga ko yumvikanye n’umukoresha kujya amuhemba 6,000frs ku kwezi ariko ngo nyuma y’amezi ane yarishyuje bamuhemba 12,000frs aho kuba 24,000frs.

Nyuma yiyemeje kugaruka kubera ko n’ahandi yakoze nta mahirwe yo kubona umushahara we wose.

Ati “Yaranyambuye ndamureka nta kundi ndarekera, amafaranga nakoreye muri icyo gihe cy’umwaka ahenshi ni aho banyamburaga. Nahisemo kugaruka ku ishuri, ubu ibikoresho by’ishuri ikigo ni cyo kibimpa ndetse mpava ndiye ku buryo no mu rugo tuburaye nta kibazo nagira”.

Akangurira abandi bana kwirinda kureka ishuri ngo bagiye gushaka imirimo kuko akenshi ari ukwamburwa byongeye mu gihe kiri imbere uzaba atarize bizamugora kubaho.

Agira ati “Ni ukwiga kuko muri iki gihe uriho ni uwize, utize biragoye kubaho, n’umuntu uzakora akazi ko gutoragura imyanda ni uzaba wize. Nibareke guta amashuli ahubwo nibagira ikibazo bagane inshuti z’umuryango n’ubuyobozi kandi bazabafasha bakomeze bige”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, umuryango w’urubyiruko CAFO-Rwanda wageneye abanyeshuri 40 biga muri GS Rukomo na GS Rurenge mu Murenge wa Rukomo, bakomoka mu miryango ikennye ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku.

Uwari uhagarariye CAFO-Rwanda, Rusaro Clever, avuga ko bafite intego zo gukuraho inzitizi zose zatuma umwana ata ishuli.

Ati “Turashaka ko abana bose biga, ababyeyi tubibutsa uruhare rwabo mu myigire y’abana bafatanya n’abarezi, ariko na none tugamije gukundisha abana ishuri kuko kwiga ni wo musingi w’iterambere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, asaba ababyeyi kugira uruhare mu myigire y’abana babo kandi mu gihe babuze amikoro bakaganira n’ubuyobozi bw’ishuri.

Abana bakangurirwa kudata ishuri ngo bajye gukorera amafaranga
Abana bakangurirwa kudata ishuri ngo bajye gukorera amafaranga

Abasaba ko mu mihigo y’umuryango bagira bashyiramo n’uwo kwirinda amakimbirane kuko imibanire mibi y’ababyeyi ari yo ntandaro yo guta amashuli kw’abana.

Agira ati “Mu byo bahize bagashyiramo kwirinda amakimbirane, bagashyiramo gusezerana mu mategeko, kwandikisha abana, kwirinda ihohoterwa kuko uyu muhigo wesejwe n’indi yose yagerwaho kuko ingo zibanye mu bwumvikane zigera ku iterambere”.

Mu Karere ka Nyagatare abana 417 ni bo bataragaruka ku ishuri, ariko hakaba hakorwa ibishoboka byose nabo ngo bagaruke, imbogamizi ikaba ngo ari uko hari abishyingiye cyangwa bimukiye ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka