
Yabitangaje tariki ya 04 Kamena 2021, mu bukangurambaga bugamije kugarura abana ku ishuri no kuribakundisha.
Mu Karere ka Nyagatare abana 417 ni bo bataragaruka ku ishuri kuva uyu mwaka w’amashuri watangira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko bifuza ko nta mwana n’umwe wakabaye atari ku ishuli.
Avuga ko bashyiriyeho igihembo abakuru b’imidugudu kugira ngo bashakishe abana bataye amashuri bagaruke.
Ati "Nta mwana uri mu kigero cyo kwiga wakabaye atiga cyangwa ngo tube tugifite abataye amashuri. Abakuru b’imidugudu twabashyiriyeho igihembo cya 12,500frs yo guhamagara kugira ngo badufashe muri iki gikorwa."
Avuga ko ayo mafaranga atari umushahara cyangwa ayo kuzana umwana umwe buhoro buhoro cyangwa kubazana ejo bagasubirayo ahubwo ni ukubazana bose kandi bagakomeza kwiga.
Asaba ababyeyi kwirinda impamvu zose zituma abana bata ishuri harimo n’amakimbirane mu ngo.
Ohereza igitekerezo
|