Abagenzi barasaba kujya bagarurirwa ibiceri bisaguka igihe bagura amatike

Mu gihe hari ibiciro byo gutwara abagenzi byashyizweho bisaba abafite kampani zitwara abagenzi kugarurira abagenzi, hari abakora ingendo bavuga ko ibyo biceri batabigarurirwa na bo bakagira isoni zo kubisaba.

Hari abagenzi bavuga ko batagarurirwa ibiceri bisaguka ku matike
Hari abagenzi bavuga ko batagarurirwa ibiceri bisaguka ku matike

Bamwe mu bagenzi bakoresha imihanda Musanze-Kigali na Musanze-Rubavu bagaragaza icyo kibazo, bakavuga ko babangamirwa no kutagarurirwa amafaranga asaguka ku yo bakoresha mu ngendo mu gihe bakatishije amatike.

Mu gusuzuma uko icyo kibazo giteye, Kigali Today yageze muri gare ya Musanze iganira na bamwe mu bagenzi, bamwe bagaragaza ko bagarurirwa n’ubwo hari abandi bemezaga ko batagarurirwa ibiceri biba byasagutse ku matike cyane cyane ibiceri bya 20.

Ngo impamvu ibatera kwemera kugenda batagaruriwe, bamwe bavuga ko iyo bamaze gukatisha itike, bibatera isoni zo kubaza utwo duceri dusigaye, mu gihe abakata amatike batibwirije ngo babagarurire.

Uko kugenda batagaruriwe, ngo bamaze kubyemera aho n’abakata amatike babigize akamenyero, babona umugenzi adasabye ko bamugarurira bakicecekera, ayo mafaranga agasigara.

Umugenzi wari kumwe na mugenzi we bamaze gukatisha amatike abiri, yari kugarurirwa amafaranga 140 nyuma y’uko yari atanze amafaranga 4,000 aho bamugaruriye igiceri cya 100, ngo yabonye bamuhaye amafaranga 100 bakagombye kumuha 140 ahitamo guceceka.

Ati “Natanze amafaranga ibihumbi bine nkatisha itike yanjye n’iya mugenzi wanjye mu modoka ijya i Kigali bangarurira ijana mu gihe bari kungarurira 140, none se nari kujya impaka na we? Hari ubwo yari kumbwira ngo nta biceri bito afite, ntabwo nabimubajije rwose singiye kumubeshyera, yampaye itike n’igiceri cy’ijana ndasohoka nta kundi nari kubigenza”.

Undi ati “Njye ngiye i Kigali ntanze ibihumbi bine turi babiri bamaze kudukatira amatike babura ayo kungarurira, bambwiye ko nta biceri bafite, ubwo ntabwo nari kujya kuburana ku biceri 140, ntiyatuma ntagenda”.

Mugiraneza John ati “Ntabwo bajya bangarurira, iyo itike ari 1520 ukabishyura ibihumbi bibiri bakugarurira 400, amafaranga 80 agasigara ubwo nyine bakagutwara ayawe, kubera ko uba ufite nk’urugendo rwihutirwa wirinda guhatiriza, ubu se nkanjye najya kurwanira uduceri 80? Urakomeza ukigendera, ni amafaranga yawe ariko urumva ni ikibazo ntabwo bagarura pe, tumaze kubimenyera”.

N’ubwo hari amakampani atwara abagenzi yakomeje kunengwa kutagarurira abagenzi ibiceri bisaguka ku matike, hari bamwe mu baturage bashimye amwe mu ma kampani atwara abagenzi bagendamo, aho bemeza ko n’ubwo cyaba igiceri cy’amafaranga 10 bakigarurirwa.

Nyirabizerwa Honorine yabwiye Kigali Today ko bamugaruriye kandi ko mu ngendo akora zose agarurirwa utwo duceri.

Ati “Njye barangaruriye, kandi njye buri gihe iyo nkatishije itike uduceri dusagutse baratumpa ntazi n’ayo bari bungarurire, nkoze ingendo kenshi ariko Agence ngendamo barangarurira pe, haba n’ubwo nshatse kugenda bakangarura bakampa ibiceri bisigaye”.

Mugenzi we ati “Hano mu muhanda Musanze-Kinigi ni ho nkorera njya mu bucuruzi, buri gitondo ndagenda kandi rwose barangarurira uduceri dusaguka ku itike pe, ntacyo mbashinja, uduceri twa 50, 20 na 10 usanga badufite ku bwinshi”.

Umuhoza Yvette ukata amatike mu muhanda Musanze-Cyanika, avuga ko iyo asoje akazi icyo akora ari ugushakisha uduceri duto ararana kugira ngo mu gitondo akazi ke kagende neza, mu kwirinda ko hari umuturage asigaranira amafaranga.

Yagize ati “Njye icyo nkora, kubera ko nzi ko nyakenera ngomba kurara nyashatse, nta giceri cy’umugenzi nsigarana, ndagarura. Abatagarurira abagenzi bagomba kujya bayagarura kuko ni ay’abagenzi, niba RURA yarashyizeho ibiciro tugomba kubikurikiza”.

Muri izo Agences zikunze kutagarurira abaturage amafaranga y’ibiceri asaguka ku matike, RITCO ni yo abagenzi bagarukagaho kenshi, bavuga ko abakozi bayo bakunze gusigarana ibiceri by’abagenzi.

Mu kumenya icyo babivugaho, Kigali Todaty yasuye iyo Agence ya RITCO, aho yasanze ifite ibiceri bya 50 bihagije, ariko nta biceri bya 20 n’ibiceri bya 10 bafite, biyemerera ko hari ubwo batagarurira abagenzi ibyo biceri bito kubera ko baba batabifite ari na ko bashishikariza abagenzi kwishyura bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga kuri telefone (Momo Cash), nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Uwimana Joseph Ushinzwe amamodoka ya RITCO mu Karere ka Musanze.

Agira ati “Abaturage turabagarurira, gusa hari ubwo basanga nta biceri dufite tukabashishikariza kwishyura bakoresheje Momo Cash, kuko hari igihe ibiceri bito bya 20 tubibura ndetse tukajya kubisaba muri BNR, tugasaba komande y’ibiceri hakaba ubwo tubifatiye hano i Musanze muri banki zitwegereye, hari umugenzi agera hano agasanga nta biceri dufite, ni ho dushishikariza abagenzi kwishyura kuri momo cash badakaswe”.

Uwo muyobozi abajijwe ikibazo abagenzi bamwe bakomeje kugarukaho, cyo kuba hari bamwe mu bakozi bashinzwe gukata amatike birengagiza kubagarurira ibiceri mu buryo bwo kugira ngo bayasigarane ku bushake, yavuze ko uwo byagaragaraho yahanwa.

Ati “Iwacu muri RITCO, iyo icyo kibazo kibonetse tubifata nk’ubujura, uwo mukozi aramutse abikoze yafatirwa ibyemezo, mu gihe yanze kugarurira umugenzi kandi ibiceri bihari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka