Bamwe mu baturage bafite imitungo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi inyuze muri tumwe mu tugari tw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ngo bamaze umwaka bategereje guhabwa amafaranga y’ingurane babaruriwe, ariko kugeza ubu ntibarayahabwa.
Raporo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze iragaragaza ko abajura bateye umuturage, mu gihe yabumvaga agasohoka, bamwikanze bariruka ubwo basimbukaga igipangu umwe yitura hasi akomereka ku mutwe ku buryo atabashaga kuvuga.
Nta myaka ijana, ni imvugo ikunda kumvikana muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, aho akenshi bayikoresha bumvikanisha icyizere gike cy’ubuzima bw’ejo hazaza.
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye, yiyemeje kugaruka mu nshingano zo kuyobora iyo kipe, nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bafatira umwanzuro hamwe wo kongera ingengo y’imari igenewe ikipe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage bo mu Mirenge y’icyaro bataragerwaho n’amazi meza, ko imishinga yo kuyakwirakwiza igikomeje, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya umubare w’abatagira amazi meza batuye mu bice by’icyaro.
Ingamba zo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, zikomeje gutanga umusaruro, aho mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, abarwayi bari hejuru ya 1200 aho abenshi bari abarwariye mu ngo, biba intandaro yo gushyira Akarere ka Musanze mu turere umunani n’umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.
Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze ukwezi afashe icyemezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake na we abarizwamo, aho yemeza ko ari umusanzu we mu kubaka igihugu.
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, bakomeje kugaragaza ibibazo bafite mu mitangire ya Mituweri, aho bakomeje gutunga agatoki icyorezo cya Covid-19, na serivisi mbi bahabwa n’abashinzwe kwakira umusanzu w’ubwo bwishingizi mu kwivuza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyashyikirije Akarere ka Musanze, ibikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge by’inyubako. Ibi bikoresho bigezweho byitezweho kujya bigaragaza ibipimo ngenderwaho mu kunoza imyubakire, no kurinda impanuka zikomoka ku kuba imyubakire itanoze.
Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze ni bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu gihugu nk’icyitegererezo (Referral Hospital), byakira buri kwezi ababigana bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi z’ubuvuzi.
Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Karere ka Musanze bagera kuri 47, bahawe amavuta y’uruhu, ingofero zibarinda izuba n’indorerwamo z’amaso, basuzumwa amaso, abandi bashiririzwa uduheri tuba ku ruhu rwabo, twajyaga tubabera intandaro yo gufatwa na Kanseri y’uruhu.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko kuba harashyizweho amabwiriza abuza abantu kujya guhahira cyangwa gucururiza mu masoko, mu gihe bari kumwe n’abana, ari zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba abo bana bakwandura (…)
Izina Bukinanyana mu Karere ka Musanze ryamaze kujya mu mitwe ya bose ko ari agace kubatsemo irimbi, dore ko n’iyo usanze abantu mu makimbirane mu magambo baba bavuga hari ubwo bagira bati “Komeza unyiyenzeho barakujyana Bukinanyana”, abenshi bakumva ko ayo makimbirane ashobora gutera urupfu, mu gihe hambere habarizwaga inka (…)
Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Reserve force, yatangije umushinga wo gutunganya ikibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ubu abagituriye bakaba bishimira ko bongeye kugihinga bakeza.
Umukuru w’igihugu cya Santrafurika Faustin-Archange Touadéra, yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), atambagizwa ibikorwa remezo binyuranye byubatswe muri uwo mudugudu, birimo urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ishuri, ikigo nderabuzima n’ibindi.
Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahaza abatari bacye ari na ko gihitana abandi, mu bice byo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, hakomeje kugaragara abarimo n’urubyiruko barenga ku mabwiriza yo kucyirinda.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko ku itariki 04 Nyakanga 2021 wizirihirijwemo ku rwego rw’igihugu, ku nshuro ya 27 isabukuru yo kubohora igihugu, ukomeje kuganwa n’abashyitsi banyuranye baturutse hirya no hino ku isi mu ngendoshuri.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwashimiwe akazi gakomeye rwakoze mu minsi 15 akarere kamaze kari muri Guma mu rugo bahabwa amajire 250, nyuma y’uko umwe muri bo yitanze imodoka yo kubafasha kurushaho kunoza akazi.
Mu gihe Leta ikangurira umubyeyi konsa umwana inshuro zitari munsi y’umunani ku munsi, mu gihe cy’amezi atandatu adahabwa imfashabere, agasabwa kandi konsa umwana mu gihe amaze gukaraba intoki mu kwirinda umwanda ushobora kwanduza umwana uburwayi, bamwe mu batuye Akarere ka Musanze, baremeza ko batubahiriza neza ayo (…)
Komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC yamaze gusohora ibaruwa y’ubwegure yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ku mpamvu z’uko batishimiye ingengo y’imari ubuyobozi bw’akarere bwageneye iyo kipe muri 2021-2022.
Abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, batangiye igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, bakaba biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.
INES-Ruhengeri yaje ku isonga muri Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi, aho ikurikira Kaminuza y’u Rwanda.
Abaturiye n’abitegura gukorera imirimo itandukanye mu gakiriro gashya k’Akarere ka Musanze, barishimira ko kagiye kubabera isoko y’imirimo, bibakure mu bukene baterwaga n’ubushomeri.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, basanga urwego rw’Amasibo (Community Groups) begerejwe, rwaragize uruhare rukomeye mu irerambere ryabo, cyane cyane mu kugabanya amakimbirane mu ngo.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko gahunda yo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo, ari intambwe nziza, yitezweho kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi abaturage bari bamaze igihe kinini bahanganye na cyo.
Umuforomo umwe mu ivuriro rito (Poste de santé), mu mavuriro yo mu Karere ka Musanze, ngo ni kimwe mu bikomeje kubangamira imitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi.
Mu gihe Akarere ka Musanze kari mu turere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo kimwe n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’ako karere buremeza ko bwishatsemo ibisubizo bushyiraho gahunda bise Ntuburare mpari, aho ifasha abaturage batishoboye mu kubona ibyo kurya, bityo yunganira Leta.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 70 witwa Ngirente Bihizi, bawusanze mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, inyuma ya butike yarariraga.
Umugore witwa Nyiramvukiyehe Marie Josée, arashakishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo gutorokana amafaranga yabo angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana inani (4,800,000Frw), bajyaga batanga mu kibina nk’imigabane, bakaba bari biteguye kugabana.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko ikibazo cy’abatekamutwe bakomeje kubatwara amafaranga n’amaterefone biyitirira inzego runaka kibahangayikishije.