Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burizeza abaturage ko inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wabo wa Kinigi imaze igihe kinini yaradindiye, ibikorwa byo kuyubaka bizasubukurwa muri Kanama 2021.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barasaba inzego z’ubuzima gusobanurirwa neza imikorere y’igipimo cyo mu zuru cyifashihwa mu gusuzuma Covid-19, kuko bimaze kugaragara ko hari abatinya kwisuzumisha bagendeye ku makuru make bafite.
Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage bubahirije (…)
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, baravuga ko kuba Leta yafashe icyemezo cya Guma mu Rugo mu karere kabo, batigeze batungurwa mu gihe ngo bakomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19 muri ako karere.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa cyenda, mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve hafatiwe abantu 10 barimo basengera mu rugo rwa Tuyisenge Philippe w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bukinanyana. Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya (…)
Inkoko ibihumbi umunani zorojwe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Vilage), ziratanga icyizere mu guteza imbere abo baturage, aho uwo mushinga witezweho kubinjiriza agera kuri miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.
Abakinnyi ba Musanze FC, barimo Mutebi Rachid na Musa Ally Sova bamaze kwirukanwa n’ikipe ya Musanze, aho bavugwaho imyitwarire idahwitse mu ikipe, uwitwa Cyambade Fred na we akaba yamaze gusezererwa kubera umusaruro muke.
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2021 ni bwo abagore 24 bafatiwe mu rugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, abo bantu bakaba bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, nyuma bagiye gupimwa Covid-19, batatu muri bo bayibasanga.
Abagore 24 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, tariki 11 Nyakanga 2021 ku gicamunsi, ubwo bari mu birori byo gufasha umukobwa witegura gushyingirwa (Kitchen party).
Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Musanze, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bagizwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa abandi baba abashinzwe iterambere ku rwego rw’Utugari two mu Karere ka Musanze.
Nyuma yuko Akarere ka Musanze kagaragaye mu turere twibasiwe na Covid-19, ndetse kakaba gakomeje gukurikira umujyi wa Kigali mu kugira abarwayi benshi bandura buri munsi, Kigali Today yegereye bamwe mu barwariye mu ngo mu rwego rwo kumenya uko bamerewe.
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko gahunda yo gukurikiranira mu rugo abarwaye COVID-19 byatanze umusaruro, aho ndetse byagaragaye ko abarwayi 1077 bo mu Karere ka Musanze bakurikiranirwaga mu rugo tariki 06 Nyakanga batanga icyizere cyo gukira.
Umukecuru utishoboye witwa Ancilla Mukarugambwa, yashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni eshanu y’u Rwanda.
Uwo mudugudu w’ikitegererezo uherereye mu Mudugudu wa Nyejoro, mu Murenge wa Kinigi, ukaba waratashywe ku mugaragaro ejo tariki ya 4 Nyakanga 2021, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwibohora.
Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) bibarizwa mu Karere ka Musanze, barishimira ko nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, hari intambwe iterwa umunsi ku wundi mu rwego rw’ubuvuzi. Aho ubu batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kandi ku kiguzi cy’ubuvuzi kiri hasi, bigatuma ntawe ukirembera (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imiryango 144 igizwe n’abaturage 685 yimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi izakomeza no guhinga ubutaka bwabo bari basanganywe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buratangaza ko bugiye gusuzuma ubwegure bw’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, wasezeye kuri izi nshingano.
Ku nkengero z’imihanda yose ibarizwa mu mujyi wa Musanze, hatangiye guterwa ubusitani bushya, busimbura ubwari buhasanzwe, mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi no kuwongeramo ibyiza nyaburanga mu buryo bujyanye n’igihe.
Abakorera muri Centre y’ubucuruzi yitwa Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abajura bamaze iminsi biba za kandagira ukarabe, bigakoma mu nkokora intego yo gushyira mu bikorwa no kubahiriza ingamba zo kunoza isuku, muri iyi minsi abantu basabwa gukaza ingamba zo kwirinda (…)
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi IDP Model Village), uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wubatsemo inzu 144 zikubiye mu ma boroke atandatu (6), ukaba ugiye gutuzwamo imiryango 144, yari ituye mu buryo butaberanye n’ako gace k’ubukerarugendo, aba mbere bakaba bashyikirijwe inzu zabo.
Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu nsengero, ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, yasanze abakirisitu basengera muri Centrale ya Muko bayarenzeho, bituma abagera kuri batandatu harimo n’Umupadiri wari uyoboye igitambo cya misa, (…)
Abafana b’ikipe ya APR FC mu Karere ka Musanze, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi bunamira abazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso, banafata ingamba zo guhangana n’uwo ari we wese ushaka kuyipfobya.
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, irizeza abaturage ko igishushanyo mbonera gishya yemeje ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, kizaca akajagari mu miturire.
Abanyeshuri 32 basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru (Senior Command and Staff Course) agenewe ba Ofisiye, bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, basabwa gukumira ibyaha ndengamipaka byugarije Afurika.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, baratangaza ko nta na rimwe bazigera bihanganira umuntu wese upfobya amateka y’Abanyarwanda, yitwaje icyo ari cyo, mu kwirinda ko u Rwanda rwakongera gusubira mu mateka mabi, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na yo mpamvu babamagana.
Abakozi b’Akarere ka Musanze, barasabwa kugira uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga, barushaho kuvuguruza no kwamagana abagoreka amateka y’igihugu n’abayavuga uko atari, mu rwego rwo gukumira abifuriza u Rwanda gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, ruratangaza ko rwahagurukiye gushyira ingufu mu bukangurambaga budasanzwe, bwitezweho kugabanya ubwiyongere bwa Covid-19, bumaze iminsi bugaragara hirya no hino muri iyo Ntara.
Mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 21 Kamena 2021, hatangiye amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu duce twibasiwe n’intambara.