Abanyeshuri barihirwa na FAWE muri INES-Ruhengeri bitezweho kuba intangarugero

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana, asanga abakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation muri INES-Ruhengeri bitwara neza haba mu kinyabupfura ndetse no mitsindire y’amasomo. Bamwe muri abo banyeshuri bagera kuri 80% biga ibijyanye na Siyansi n’Ikoranabuhanga (Science and Technology). Uyu muyobozi ni ho ahera ashimira FAWE yafashije abo bakobwa gutinyuka no kwigirira icyizere.

Padiri Dr Hagenimana Fabien mu muhango wo gusinyana amasezerano n'abanyeshuri b'abakobwa biga muri INES-Ruhengeri bishyurirwa na FAWE-Rwanda
Padiri Dr Hagenimana Fabien mu muhango wo gusinyana amasezerano n’abanyeshuri b’abakobwa biga muri INES-Ruhengeri bishyurirwa na FAWE-Rwanda

Yabitangarije mu muhango ngarukamwaka wo kuvugurura amasezerano ku banyeshuri FAWE ifasha biga muri iryo shuri, gutanga ibihembo ku bahize abandi mu mitsindire no gutanga buruse ku mugaragaro tariki 21 Gicurasi 2021, abakobwa umunani bashya bashyikirizwa mudasobwa.

Uwo muyobozi yavuze ko INES-Ruhengeri nka Kaminuza y’ubumenyingiro itoza umunyeshuri kujya ku isoko ry’umurimo no kuwuhanga, ritirengagije n’uburere buzaharekeza umunyeshuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

Muri iryo shuri ryibanda ku masomo ajyanye na Siyansi, umubare w’abakobwa barigana uragenda wiyongera, aho bamaze kurusha ubwinshi abahungu. Avuga ko uko gutinyuka abenshi babifashijwemo na FAWE-Rwanda ku nkunga ya Mastercard Foundation aho ifite abakobwa basaga 400 ifasha muri INES-Ruhengeri.

Padiri Dr Hagenimana Fabien yashimye ubuhanga bukomeje kuranga abakobwa boherezwa na FAWE-Rwanda muri INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien yashimye ubuhanga bukomeje kuranga abakobwa boherezwa na FAWE-Rwanda muri INES-Ruhengeri

Yagize ati “FAWE-Rwanda tuvuga rumwe, yazanye abanyeshuri mu rwego rwo guteza imbere umugore kuko ni abakobwa gusa, ariko basanze natwe ari cyo twashakaga kuko umuco wacu hari ukuntu wagiye ubasigaza inyuma, ariko umuntu wese ufite umurava n’igishyika cyo guteza imbere umugore twumva turi kumwe”.

Arongera ati “Muri INES-Ruhengeri porogaramu nyinshi ni amasiyanse, byagaragaye ko abakobwa ari bo batwara ibihembo binyuranye dutanga by’abahize abandi haba mu byo dutanga mu isozwa ry’umwaka haba no mu gusezerera abarangije Kaminuza (graduation), usanga bahiga abahungu cyane ku buryo usanga basaza babo igihaha bagifashe mu ntoki kubera kwiruka kuri bashiki babo. Ibi byose usanga FAWE-Rwanda yarabigizemo uruhare aho yatinyuye abana b’abakobwa kuza kwiga Siyansi”.

Akanyamuneza kari kose ku bakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda
Akanyamuneza kari kose ku bakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda

FAWE-Rwanda na Mastercard Foundation bafasha abakobwa b’abahanga batsindira ku manota yo hejuru ariko baturuka mu miryango ikennye cyane mu rwego rwo kubaremamo abantu b’abanyabwenge bazagirira igihugu akamaro.

Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2013 ukazamara imyaka 10, aho watangiye mu mwaka wa 2014 ufite intego yo kuzafasha abakobwa 1200 kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza.

FAWE-Rwanda ikorana n’amashuri yisumbuye y’icyitegererezo 17 na Kaminuza ebyiri zo mu Rwanda ari zo Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abakobwa 409 na 421 biga muri INES-Ruhengeri bose bakaba 830, hakaba n’ababonye Bourse muri Kaminuza zo hanze y’u Rwanda nka Makerere University, izo muri Afrika y’Epfo, Ghana, Canada n’ahandi.

Abakobwa umunani bashya bashyikirijwe mudasobwa
Abakobwa umunani bashya bashyikirijwe mudasobwa

Abakobwa bafashwa na FAWE-Rwanda baganiriye na Kigali Today, bavuze ko ibanga ryo gutsinda cyane riri mu kinyabupfura batozwa n’icyizere bubakwamo na FAWE nsetse n’ishuri bigamo.

Icyezumutima Adeline wiga mu mwaka wa Gatatu muri Civil Engineering ati “Nta cyo twaburanye FAWE icyo dusabwa ni ukuza mu ishuri tukiga, niyo mpamvu mubarihirwa na FAWE na Mastercard Foundation nta numwe utsindwa kandi turabashimira, ubu turaba aba mbere mu ishuri, hari imishinga inyuranye twagezeho, hari ubumenyi bwinshi tumaze kugira kandi turashimira na INES-Ruhengeri ku bumenyi n’imyifatire idutoza”.

Uwase Jacqueline ati “Ibanga ryo gutsinda neza hano muri INES-Ruhengeri ni ukugendera kuri myifatire iri shuri ritoza abaryigamo, byaranshimishije cyane kuba FAWE yarantoranyije ikamfasha kwiga Kaminuza, sinumvaga ko byashoboka ko niga muri Kaminuza kubera ubushobozi buke bw’umuryango wanjye, Fawe yadushyizemo icyizere cyo gutinyuka amasomo ya siyanse turayishimira cyane”.

Mugenzi we witwa Olive ati “Umushinga FAWE-Rwanda uterwa inkunga na Master cadr Foundation nibo banshishikarije kuza kwiga mu ishuri ryiza rya INES-Ruhengeri, bandihiye amashuri mu bigo byiza kuva mu mwaka wa kane muri Fawe Girls School, ntabwo umuryango wanjye wifashije ngo ube wari kubasha kunyigisha Kamunuza, nanjye niteguye kubyaza umusaruro aya amahirwe”.

Abakobwa 421 ni bo FAWE-Rwanda irihira amashuri muri INES-Ruhengeri
Abakobwa 421 ni bo FAWE-Rwanda irihira amashuri muri INES-Ruhengeri

Josephine Kobusingye ushinzwe ibikorwa (Program Officer) muri FAWE-Rwanda aremeza ko umusaruro bategereje kuri abo bakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na Master card Foundation ugenda ugaragarira bose, haba mu bumenyi, haba no mu nyifatire aho bakomeje kujya mu marushanwa hirya no hino ku isi bagaseruka neza.

Avuga ko byose biva ku bumenyi bunyuranye burimo n’imfashanyigisho zibatoza kuba abanyarwanda nyabo, kandi bashoboye guhangana n’ihindagurika ry’aho isi igana.

Ati “Uretse ubumenyi bwo mu ishuri, tubaha n’ibindi bibafasha kuba abanyarwanda buzuye, tububakamo ubumuntu bubafasha guhangana n’ibyo isi igenda idusunikamo, ikindi twishimira nuko 80% bajya muri Science and Technology, n’abiga ibindi bari mu bintu byiza byubaka umunyarwanda ku buryo n’iyo bagiye mu marushanwa anyuranye ku isi baseruka neza, ibyo biterwa na Program zinyuranye twagiye twongera mu mashuri aba bana bagiye bigiramo, zibafasha gucukumbura ibibazo bibugarije bakagira uruhare mu gutanga ibisubizo mu buryo bwiza, bunyuze mu mbyino no mu makinamico batozwa kuba ibisubizo ku gihugu”.

Uwo muyobozi yasabye abo bakobwa bafashwa na FAWE-Rwanda, gukomeza kuba indorerwamo ku bandi, baba abanyarwanda babereye igihugu n’icyitegererezo ku bandi.

Abakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda bahawe impanuro
Abakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda bahawe impanuro

Ati “Turabasaba kuba Abanyarwanda bujuje ibyangomba, umunyarwanda uzi gushyira mu gaciro, uzi kubana neza n’abandi banyarwanda, umukobwa u Rwanda rwifuza muri iki gihe utari ‘Vuga numve ahubwo kora ndebe’, umukobwa abandi bakobwa bashobora gufataho icyitegererezo”.

Mu byo abo bakobwa bafashwa na FAWE bahabwa, harimo kurihirwa amafaranga y’ishuri, ibikoresho byose bifashisha mu ishuri birimo na mudasobwa igendanwa, amacumbi n’amafaranga y’ibindi bikoresho nkenerwa ku mukobwa.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi bo muri INES-Ruhengeri no muri FAWE-Rwanda
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bo muri INES-Ruhengeri no muri FAWE-Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka