Musanze: Ubuyobozi buraburira abagikora ubucuruzi bw’amata mu kajagari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari, biri mu bikoma mu nkokora ubuziranenge bwayo, ndetse n’ingano y’umukamo iba ikenewe ngo atunganywe neza kandi anongererwe agaciro ntiboneke uko bikwiye.

Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa
Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa

Ku nkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze no mu ma santere y’ubucuruzi ari hanze yawo, hagaragara abacuruza amata, cyane cyane mu ma saha ya mu gitondo na nimugoroba.

Abo Kigali Today yasanze bayacururiza mu Murenge wa Muko, ku iseta bakoreraho iri hafi neza y’umuhanda nyabagendwa, ibikoresho bigizwe n’amajerekani manini n’amatoya baba bashyizemo amata, bigaterekwa hasi ku buryo ushaka amata wese bitewe n’ingano y’ayo akeneye, bamupimira bakoresheje igikombe cya purasitiki, umuguzi yamara kwishyura, bakayamuha agataha.

Umwe mu bayacuruza yagize ati “Kuyacururiza aha ni uko ari ho tubona haboneka abakiriya benshi kandi bihuse. Ubu nkanjye mba naranguye litiro zitari munsi y’100 z’amata kandi iyo nyazanye kuyicururiza aha, amasaha atatu yonyine arahagije ko baba bayamaze, nkahita nitahira, ifaranga ryanjye nkarikenyereraho”.

Mugenzi we ati “Mbona ubu buryo bwo gucuruza amata tuyadandaza, ari bwo butworoheye kandi bubangutse. Urebye ukuntu dushora imbaraga mu kwigengesera isuku y’amata ngo atangirika muri cya gihe tuba dutegereje abaguzi n’igihe nyacyo tuba tuyamushyikiriza mu gikoresho aba yitwaje, dusanga uko biri ubu buryo tuyacuruzamo biruta kuba twajya kuyacururiza mu isoko tuyatanditse kimwe n’ibindi bicuruzwa. Ni yo mpamvu twiyizira ku muhanda aho abakiriya batubonera hafi”.

Isimbi Belancile ni kenshi yaguraga amata acururizwa ku muhanda, nyuma yigira inama yo kubihagarika kuko yakemanze isuku yayo.

Yagize ati “Aho hantu bacururiza amata ni hafi y’aho nari ntuye. Usanga bayateretse ku kameza hamwe n’ibindi bintu by’ibiribwa nk’inyanya, ibitoki n’amakara kandi uwakira abagura ibyo bicuruzwa akaba umwe. Hari nk’igihe aba amaze guha umukiriya amakara cyangwa se kumupimira ibirayi, haza nk’umuntu ushaka amata na we akamusukira atanabanje gukaraba intoki. Urumva ko isuku y’ayo mata yanteye kuyikemanga, kujya kuhagurira mbihagarika ntyo”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, akangurira abacuruza amata kwitabira kubikora mu buryo bunoze.

Yagize ati “Buriya buryo bwo gucuruza amata ku muhanda aho buri wese ayatereka aho yiboneye si ubwo gushyigikirwa. Ubwabyo tubirebera mbere na mbere mu buryo atwarwamo, aho abenshi baba bayashyize mu majerekani. Birazwi neza ko iyo amata atwawe mu gikoresho kitabugenewe aba indiri ya za mikorobe zororoka byihuse, kandi zigira ingaruka ku buziranenge bw’amata”.

Arongera ati “Niyo mpamvu aorozi bacu bakagombye kumenya ko kumenya ko gutwara amata mu majerekani atari byo, ahubwo bagashishikarira kugura ibicuba, cyane ko biboneka ku masoko kandi no ku bufatanye bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, aborozi bagiye bahabwa ibicuba kuri Nkunganire”.

Uwo muyobozi anavuga ko kuba hakigaragara abakora ubucuruzi bw’amata mu kajagari, bahora bacengana n’inzego z’ubuyobozi ntibanatange imisoro, bigateza icyuho mu mitangire y’imisoro, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Mu mukamo ukomoka ku nka zororewe mu Karere ka Musanze, uwo aborozi babasha kugeza ku makusanyirizo uko ari atatu ahabarizwa, nturenga Litiro 5,900 z’amata.

Ubuyobozi butangaza ko buri muri gahunda yo kongera ubukangurambaga bugamije kongera umukamo, binyuze mu kuvugurura ubworozi hakitabirwa ubwa kijyambere, gushishikariza aborozi kwimakaza isuku yabo bwite, iy’ubworozi ndetse n’uburyo amata atwarwamo, kugira ngo bifashe kubungabunga ubuziranenge bwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akajagari niki ? Iyo ufite produits uyigurisha uje mbere akanaguha menshi kurusha abandi ! Ikindi nuko muri libre concurrence ntacyaha mbonamo! Ijerekani yogeje neza itwara amata ntakibazo...

Luc yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka