Ba Ofisiye 47 basoje amasomo, Perezida Kagame abibutsa akazi kabategereje

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasozaga ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi, yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba guhangana n’ibyo bibazo.

Yabivugiye mu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, ubera mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Mu mpanuro z’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yashimiye abo ba Ofisiye basoje amasomo ndetse n’imiryango yabo, avuga ko intego y’iryo shuri ari ukwigisha ingabo na Polisi kongera ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi.

Yavuze ko iryo shuri ryabaye igisubizo nyuma y’uko abasirikare n’abapolisi boherezwaga gukorera ayo mahugurwa hanze y’igihugu, bigatwara ingengo y’imari nini kandi hakiga bake ndetse bikaba no gutakaza igihe cyagakwiye gukoreshwa higishwa benshi mu gihe gito.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yibukije abasoje amasomo yabo inshingano zibategereje mu kazi bagiyemo katoroshye, aho basabwa guhangana n’ibibazo binyuranye bazahura na byo muri iyi si yavuze ko igenda ihindagurika mu bibazo binyuranye, no mu busumbane bukomeje kugaragarira ku bayituye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko, nka ba Ofisiye bo muri iki kinyejana isi igezemo, basabwa guhangana n’ibyo bibazo mu gutuma u Rwanda rugera ku ntego bihaye, basesengura uko isi iteye, bareba ibibazo biyugarije by’umwihariko mu karere batuyemo kandi bahangana n’ikibazo cy’iterabwoba n’abakomeje guhungabanya umutekano.

Ashimira ubuyobozi bw’iryo shuri ku bumenyi rikomeje kubaka mu ngabo na Polisi y’u Rwanda, ndetse n’ingabo zituruka mu bindi bihugu, aho iryo shuri rishyira imbaraga mu masomo ajyanye no guhangana n’ibibazo byugarije aka Karere u Rwanda ruherereyemo.

N’ubwo yashimye ubumenyi butangirwa muri iryo shuri, yavuze ko rigifite urugendo mu gutanga ubumenyi buhanitse mu nyigisho zijyanye n’ikoranabuhanga (IT).

Yagaragaje ko bamwe mu barirangijemo mu myaka yashize, hari ubwo bagiye bahura n’imbogamizi zisaba ubumenyi buhanitse muri iryo somo. Ni ho yahereye abaza ubuyobozi bw’iryo shuri icyo bisaba ngo iryo somo rijye ku rwego ruhanitse nk’andi masomo batanga.

Perezida Kagame yasabye ko ibyo bikosorwa vuba, ku buryo azagaruka muri iryo shuri ubumenyi mu ikoranabuhanga bwararushijeho kongerwa, dore ko yagaragaje ibibazo binyuranye biba bitegereje abarangije muri iryo shuri, birimo iterabwoba, ibyorezo n’ubugizi bwa nabi bukomeje gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iryo shuri ryafunguwe na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2012. Amasomo aritangirwamo ari mu byiciro bibiri, aho icyiciro kimwe cyakira aba Ofisiye bafite ipeti rya Captain na Major cyitwa Junior Command and Staff Course, hakaba n’ikindi cyiciro cyisumbuye cyakira ba Ofisiye kuva ku ipeti rya Major kugeza kuri Colonel cyitwa Senior Command and Staff Course.

Muri icyo cyiciro cya Senior Command and Staff Course ba Ofisiye bamaze kwiga muri iryo shuri ni 418 barimo 94 bo mu bihugu bya Afurika no hanze ya Afurika, naho muri Junior Command and Staff Course abamaze gusoza ayo masomo ni ba Ofisiye b’Abanyarwanda gusa 447.

Ni amasomo bahabwa mu gihe cy’umwaka, aho abayarangije bahabwa impamyabumenyi y’igisirakare ibemerera gukora akazi ka gisirikare ku rwego rwo hejuru. Ni mu gihe abiga mu cyiciro cya Senior Command and Staff Course bo biba akarusho kuko bahabwa impamyabumenyi ihanitse mu bya gisirikare, hakiyongeraho n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu masomo ajyanye n’umutekano (Security Studies) bahabwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka