Hari abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bakorerwa urugomo na bamwe mu baturage

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’imwe mu Midugudu itandukanye yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamwe mu baturage babakorera urugomo.

Abavuga ibi, bemeza ko iyo myitwarire ikunze kugaragara ku bantu b’abasinzi, ingo zirangwamo amakimbirane, ndetse na bamwe mu bica amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uyu ni umwe mu bayobozi bavuga ko bakorewe urugomo n'abaturage
Uyu ni umwe mu bayobozi bavuga ko bakorewe urugomo n’abaturage

Umukuru w’umwe mu midugudu yo mu kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, aheruka gukubitirwa mu rugo rw’umugabo n’umugore, nyuma y’uko abana babo bamuhuruje ngo ajye gukiranura ababyeyi babo barimo barwana, ngo hatagira uwica undi.

Yagize ati: “Abo bana bakimara kumpuruza huti huti, nihutiye kujya gutabara ngo hato hatagira ukomeretsa cyandwa akica undi bigafatwa nk’aho twagize uburangare. Nabaye nkigera muri urwo rugo nsanga bakimbirana, biturutse ku kuba hari umukiriya wagiye muri urwo rugo ashaka kuhagura inzoga yo kuhanywera, uwo mugore amuhakanira amubwira ko zashize. Umugabo we niko kumwadukira atangira kumutuka no kumukubita, amuziza ko yanze guha abakiriya inzoga zo kunywera muri urwo rugo”.

Yongeraho ati: “Yafashe icupa ryuzuyemo urwagwa, agerageje kurikubita umugore ararikwepa riramuhusha, amuhungira mu cyumba ni ko kumusangamo amukingiranamo amuhigira ko amwiciramo. Mu gihe narimo ngerageza guhosha ayo makimbirane no gusaba uwo mugabo gutuza, nibwo yansingiriye bitunguranye ankubita ingumi hafi y’ijisho, arankomeretsa. Bikimara kuba we yahise akizwa n’amaguru ariruka, tumuburira irengero dutyo”.

Ibijya gusa n’ibi, biheruko no kubera mu Kagari ka Migeshi, ubwo abayobozi(barimo ushinzwe amakuru, n’ushinzwe umutekano) ku rwego rw’umudugudu, bari bagiye gufunga inzu ireberwamo filime zizwi ku izina ry’agasobanuye, ku makuru bari bahawe n’ababyeyi b’abana b’abanyeshuri bari batakijya kwiga kubera kwirirwa bareba agasobanuye.

Yagize ati: “Ni ahantu berekanira filime zizwi nk’agasobanuye. Abaturage batubwiye ko babangamiwe n’uko hari abana bakwepaga ishuri, bakigira kwirebera agasobanuye, akaba ari ho birirwa ntibige. Ubwo twinjiraga muri iyo nzu, twahasanze abakozi baho, bashaka kudukubitiramo, bigeza n’ubwo batwirukaho, tuzira ko tubabujije kujya bagomesha abana babashora muri ibyo bikorwa bitemewe”.

Benshi mu bakora urugomo muri ubu buryo, kubafata ngo babihanirwe biba bigoranye kuko n’iyo babikoze bahunga bakajya kwihisha iyo batazwi, bakamarayo igihe, mu rwego rwo kwibagiza no kujijisha.

Ibibazo nk’ibi bivugwa no mu yindi Mirenge harimo n’uwa Remera, ahavugwa na none umukuru w’Umudugudu wakubiswe n’abaturage muri uyu mwaka, bamukomeretsa mu mutwe mu buryo bukabije, aho byanabaye ngombwa ko ahabwa ubuvuzi bwisumbuyeho mu bitaro bya CHUK.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yibutsa abaturage ko bafite inshingano zo kubaha abayobozi no gufatanya na bo. Yagize ati: “Umuyobozi afite inshingano zo kubanira neza uwo ayobora kandi agafasha abaturage b’aho ayobora kwigobotora ibibazo no kubakorera ubuvugizi ngo iterambere ryabo ryihute. Tunaboneraho kwibutsa abaturage bafite imyitwarire nk’iyo yo guhohotera abayobozi, ko tudashobora kubihanganira, kuko tubifata nko guca intege abakabaye babafasha kwesa imihigo y’iterambere, no gusubiza inyuma abandi”.

Kuri Mayor Nuwumuremyi, ngo Umuyobozi n’umuturage, bafite inshingano zo kubahana hagati yabo, bityo uwafatwa yabirenzeho akaba yafatwa nk’ugamije gusubiza inyuma abandi, bityo akaba yabihanirwa mu buryo bw’intangarugero.

Si abaturage gusa batungwa agatoki gukorera abayobozi urugomo, kuko n’abayobozi ubwabo byagiye bigaragaraho mu gihe gishize, bagiye bafatwa bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera abo ayo makosa agaragayeho bakayahanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka