Abarenga 40 barohowe muri Nyabarongo, hari abagishakishwa

Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, atangaza ko amakuru yamenyekanye mu masaha ya saa moya za mugitondo, abarohamye bahise bakurwa mu mugezi, ariko nta mibare izwi y’abari muri ubwo bwato bwombi, ari na yo mpamvu hashyizweho ingamba zo gukomeza gushakisha niba haba hari uwaburiye muri iyo mpanuka.

Avuga ko imibare y’abamenyekanye barohowe bava muri Gakenke ari 39 naho Rongi hakaba hari abantu babiri n’abasare babiri babiri, bose bakaba bavanywe mu mazi cyakora ngo ntabwo hamenyekanye niba koko iyo mibare ari yo ya nyayo.

Agira ati “Abarohamye bose bahise batabarwa banahise bakurwamo ariko turacyabaza amakuru ku bari bahari, baratubwira imibare ariko ntituramenya abari mu bwato ari na zo mpungenge dufite niba ntabasigaye mu mazi”.

Yongeraho ati “Twese ku ruhande rw’Amajyaruguru n’urw’Amajyepfo turi gushakisha mu mazi niba hari uwaba yarohamye, hari abahise bajya mu kazi bamaze kurohorwa ubu inzego zose ziri ku mugezi ngo tumenye niba abari bari mu bwato bose babashije kujya mu kazi, abandi turi kumwe baradufasha kureba niba hari ababa babuze”.

Ikiraro cyaraciwe ni yo mpamvu hifashishwaga ubwato mu buhahirane bwa Muhanga na Gakenke

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, avuga ko ahabereye impanuka hasanzwe hambukirizwa abantu nyuma y’uko ikiraro cyahuzaga utwo turere gisenywe n’abantu batahise bamenyekana, ariko hakaba ahari abari gukurikiranwa n’ubutabera kugira ngo hamenyekane uwaba warasenye icyo kiraro.

Avuga ko ubu inzego ziza kuganira ku ngamba zihariye z’uko umutekano wo mu mazi aho ngaho wabungabungwa nyuma y’uko inzira y’amazi yifashisha ubwato byagaragaye ko itangiye guteza ibibazo.

Agira ati “Inzego zose turi kumwe harakurikiraho kwicara tukaganira uko abantu bakwambuka bagahahirana mu buryo budateza impanuka, ni amazi atemba ubwato bwa moteri bushobora gutuma umutekano w’abahahirana woroha, hakwiye gushakishwa uko umutekano w’abaturage ukomeza kumera neza ariko icyaba cyiza ni ukuba hakubakwa ikiraro nk’uko byari bisanzwe”.

Kugeza ubu abantu 11 ni bo bazwi ko bafashwe bakekwaho gusenya ikiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage b’uturere twombi gukomeza kugenderana. Cyari cyubatswe nyuma y’ibiza byatumye Nyabarongo yuzura igatwara icyakoreshwaga.

Bivugwa ko abagisenye bashakaga gukomeza gukora ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu mazi hifashishijwe umugezi wa Nyabarongo, kuko cyababangamiraga muri ako kazi, ari na ho nyuma yo kucyangiza hifashishwaga ubwato ngo ubuhahirane bukomeze.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Umuntu umwe yaburiye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo

Abaturage ba Muhanga na Gakenke bahawe ubwato bubafasha kugenderana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birakwiye rwose gukurikirana abo bagizi banabi bangije icyikiraro pe

Benimana hilarie yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Hanozwe imigenderanire hagati ya muhanga na gakenke mu mazi ndetse nu umuhanda bongeremo akabaraga

Eric yanditse ku itariki ya: 4-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka