Nta gihugu cyakizwa no gusabiriza - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza, ko ahubwo ibihugu byagombye kwishyira hamwe, bikagirana inama, bigakora bigatera imbere.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, bitabiraga Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’uwo muryango, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.
Ryitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyamuryango ba Unity Club, aho bahuriye mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena.
Agaruka ku bijyanye nokwigira kw’ibihugu, yagize ati “Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya Leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura. Ibyo abayobozi twicaye hano, tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tudakora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira biba amagambo gusa.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko nta gihugu cyabaho nk’aho ari ikirwa, ati “U Rwanda nk’Igihugu, ntikiri mu kirwa cyonyine, ahubwo gituranye n’ibindi bihugu bya Afurika. Igihugu rero kiba kigomba kubana n’ibindi bagafatanya muri byose.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.
Ati “Ikibazo ni twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze, kuko abantu bose bagera aho bakavuga ko bashaka gutera imbere, bashaka kubaho neza. Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka, wabigeraho, ariko umuntu yabaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba tukiri aho dusabiriza”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|