Ibitaro bine mu gihugu byahawe ibikoresho byo kuvura amaso

Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi byashyikirije ibitaro bine mu gihugu ibikoreshobyo byo ku rwego rwo hejuru byo kuvura no kubaga amaso.

Ibitaro bimwe muri buri Ntara byahawe ibikoreshop byo kuvura amaso no kuyabaga
Ibitaro bimwe muri buri Ntara byahawe ibikoreshop byo kuvura amaso no kuyabaga

Abahawe ibikoresho bagaragaza ko bagiye kurushaho kuvura amaso no gutanga serivisi zinoze mu kuvura, kuko wasangaga bitaragera ku rwego rwo kuvura kugeza ku kigero cy’ibitaro by’amaso bya Kabgayi.

Ibitaro bya Kirinda, Nyagatare, Byumba na CHUB nibyo byashyikirijwe ibikoresho bigezweho byo kuvura no kubaga amaso ku buryo bizajya bitanga serivisi nk’izitangirwa ku bitaro bya Kabgayi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro bya Kaminuza (CHUB), Dr Ngarambe Christian, avuga ko mu Rwanda hari abaganga 20 gusa bavura amaso, Kaminuza y’u Rwanda ikaba yaratangiye kwakira abanyeshuri biga kuvura amaso ku buryo kubona ibikoresho bigezweho bizatuma abanyeshuri babona ibyo bigiraho, kandi n’abarangiza bakabona ibyo bakoresha.

Abahawe ibikoresho basinyanye amasezerano yo kubibungabungabunga
Abahawe ibikoresho basinyanye amasezerano yo kubibungabungabunga

Agira ati “Hari ibyo twari dusanganywe ariko bidahagije nk’igikoresho gipima abagiye guhabwa indorerwamo z’amaso, igisuzuma uko mu jisho hinjiza ishusho no kuvura amaso hifashishijwe kuyabaga nko ku barwaye ishaza”.

Yongeraho ati “Hari icyuma cy’umwihariko kizafasha guhugura abanyeshuri bacu, aho muganga ubaga ijisho azajya abikora anereka umunyeshuri uko bikorwa kuko ijisho ni rito bisaba kuritubura igihe uribaga. Abanyeshuri rero bazajya baba bareba uko bikorwa kuko icyo cyuma gifite aho ubaga arebera n’umunyeshuri akagira ahe”.

Muganga w’inzobere mu kuvura amaso ku bitaro bya (CHUB), Mukamana Felicité, avuga ko hari hari imbogamizi z’ibikoresho bihagije birimo ibipima amaso ku bantu bivuza bataha.

Agira ati “N’ubwo twakoraga ariko umusaruro wabaga ari muke ariko ubwo tubonye ibikoresho serivisi zizarushaho kunoga, burya iyo umuhinzi ahingisha isuka idatyaye umubyizi ntungana n’uw’isuka ityaye, ndumva umusaruro ugiye kurusho kwiyongera”.

Dr. Ngarambe avuga ko ibikoresho bahawe bizatuma bongera serivisi kandi bigafasha abiga kuvura amaso
Dr. Ngarambe avuga ko ibikoresho bahawe bizatuma bongera serivisi kandi bigafasha abiga kuvura amaso

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku kurwanya ubumuga buturuka ku ndwara zitandukanye zirimo n’amaso (CBM), Eugénie Mukantagwera, avuga ko mu rwego rwo gufasha ibitaro kuvura amaso bazahugura abaganga bavura amaso kugira ngo bashobore gutanga serivisi zinoze.

Avuga kandi ko ikibazo cy’ubuvuzi bw’amaso kiri henshi mu Gihugu ku buryo kuba nibura hari ibitaro bivura amaso muri buri Ntara, bizagabanya ubucucike bw’abazaga kwivuriza i Kabgayi kandi bikoroshya kuvurwa amaso ku gihe.

Umuyobozi w’ishami rivura amaso ku bitaro bya Kabgayi, Dr Tuyisabe Theophile, avuga ko impanuka zangiza amaso zishobora kuyatera ubuhumyi igihe umurwayi adakurikiranwe ku gihe cyangwa, akaba agaragaza ko kugira ibitaro bivura amaso hirya no hino bizagabanya ibyago byo guhuma no gupfa amaso.

Agira ati: Nk’iyo umuntu yakomerekeye amaso i Nyagatare, kugira ngo azaze hano tumufashe bimufata iminsi ari na ko ijisho ryangirika. Ariko ubu impanuka y’ijisho izajya ihita ikurikiranwa aho hafi bityo ubumuga bw’amaso bugabanuke”.

Mukantagwera avuga ko bazatanga amahugurwa y'abagomba gukoresha ibyuma bigeweho mu kuvura amaso
Mukantagwera avuga ko bazatanga amahugurwa y’abagomba gukoresha ibyuma bigeweho mu kuvura amaso

Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 300Frw byatanzwe ku bufatanye bw’ibitaro bya Kabgayi, ishami ry’amaso n’umuryango CBM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umunu urwaye imirari

GASANA FOUSTIN yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka