Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yateye inkunga imishinga y’amakoperative 15 y’urubyiruko

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.

Koperative 15 zatewe inkunga ya Miliyoni 50
Koperative 15 zatewe inkunga ya Miliyoni 50

Izo koperative ni iz’abakora ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo mu mushinga wiswe Ecobrigade, aho urubyiruko rukora imirimo irimo guca amaterasi ndinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no gutera imigano ku nkengero za Nyabarongo, mu rwego rwo kurinda isuri yangiza umugezi wa Nyabarongo.

Minisitiri wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi avuga ko Leta yifuza ko urubyiruko rwagira umuco wo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka aho rutuye, ari na yo mpamvu imishinga nka Ecobrigade itekerezwa kandi ikajyanwa mu bice by’icyaro aho rutuye.

Minisitiri Rosemary Mbabazi
Minisitiri Rosemary Mbabazi

Yongeraho ko hari na gahunda yo kunganira ubwizigame bw’urwo rubyiruko kugira ngo rubone igishoro mu mishinga yarwo itandukanye bakura mu mafaranga bakorera muri iyo mirimo.

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 urubyiruko rwo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi bamaze guhanga imirimo hafi 10.000 kubera gukunda ibidukikije, mu Karere ka Muhanga honyine urwo rubyiruko rukaba rumaze kwizigamira miliyoni zisaga 20 ari na yo mpamvu Minisiteri yatekereje kubashyigikira ngo bakomeze gutera imbere.

Agira ati “Dufite icyizere cy’uko imishinga y’urubyiruko izakomeza gutera imbere kandi turashaka kwagura ibikorwa kuko dufite abafatanyabikorwa batanga amafaranga yo gukomeza ayo makoperative”.

Urubyiruko rwibumbiye muri ayo makoperative rusaga ibihumbi 12 mu gihe abakora akazi gahoraho basaga 9.000, abenshi bakaba babarizwa mu buhinzi. Urubyiruko rusaga 4.000 mu mishinga nibura isaga 150 rutunganya imihanda y’imigenderano nyuma yo kurangiza amashuri yigisha ibijyanye n’imihanda.

Muragijimana Tharcisse wo mu Murenge wa Nyabinoni ahamya ko umushinga wa Ecobrigade watumye agera ku bindi birimo no kwigurira ibikoresho byo gusudira, n’isena ibyuma kubera amafaranga yizigamiraga.

Agira ati “Hano nta muntu usudira wigeze ahaba ni njyewe wabitangije nyuma yo kwizigamira nkigurira imashini kuko nanabyize ariko nta gishoro nahise mbona, ubundi twacungiraga ku kazi k’ubuyede bukeya buboneka mu cyaro no guhingira abantu tugahembwa 700frw mu gihe ubu duhembwa agera ku 1200frw tukinjiza 900frw andi akajya muri Koperative yacu”.

Umwe mu bakobwa bakoze mu mushinga wa Ecobrigade avuga ko inkunga ya Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yatumye babasha kwigurira ibikoresho by’ubwubatsi bwatumye ubu bageze ku gishoro hafi miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Hano hari abagannye ubucuruzi, hari abakanishi biguriye ibikoresho, ubu turi mu bworozi bw’ingurube aho dufite izigera ku icyenda ziri hafi yo kubwagura n’amapfizi atandatu, umwana w’umukobwa yapfapfanaga kubera kubura amafaranga none turakora tukabungabunga ibidukikije kandi tukiteza imbere”.

Urubyiruko ruhamya ko kwirukira mu mijyi atari byo byihutirwa kuko iyo rukuye amaboko mu mifuka rugakoresha imbaraga mu bikorwa bibegereye baba bagejejweho na Leta, nabwo biteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwakoze cyane burya urubyiruko nizo mbaraga zigihugu nasabaga ko nomutundi turere mwadutekerezaho koko natwe dufite iishinga ariko ubushobozi nibuke nkatwe musanze cooperative yacu ndabushobozi muzadukorere ubuvugizi

Ndayisaba Evariste yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

mwakoze cyane burya urubyiruko nizo mbaraga zigihugu nasabaga ko nomutundi turere mwadutekerezaho koko natwe dufite iishinga ariko ubushobozi nibuke nkatwe musanze cooperative yacu ndabushobozi muzadukorere ubuvugizi

Ndayisaba Evariste yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

Turashimira ministeri yurubyiruko gahunda nziza ikora urubyiruko,tukabasezeranya gukoresha neza iriyankunga bahaye urubyiriko rwa KARONGO.

Rukundo emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka