Barateganya kureba uko abahabwa telefone z’ubuntu bazibyaza umusaruro

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda iratangaza ko uko batanga telefone zigezweho muri gahunda yiswe ConnectRwanda, bazanakomeza kureba imbogamizi zishobora kubangamira abazihawe mu kuzibyaza umusaruro.

Minisitiri Paula Ingabire ashyikiriza umwe mu baturage telefone igezweho mu Karere ka Muhanga
Minisitiri Paula Ingabire ashyikiriza umwe mu baturage telefone igezweho mu Karere ka Muhanga

Ibyo bivuzwe mu gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kongera gutanga telefone zigezweho ku muturage umwe muri buri mudugudu, ahateganyijwe gutangwa nibura izisaga ibihumbi 40 mu gihugu hose.

Bimwe mu byo abahabwa telefone zigezweho bagaragaza ko bakeneye harimo interineti yihuta, ihuzanzira (network) ridacikagurika, na porogaramu zishobora gufasha abanyeshuri n’abakora imirimo itandukanye nk’ubuhinzi kugira ngo bakure ubumenyi kuri izo telefone.

Harerimana Alexis, umwe mu bazihawe ku wa 22 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga atangaza ko telefone zigezweho (smartphones) zikwiye kuba zibafasha kongera ubumeyi ku ikoranabuhanga kandi zikorohereza abanyeshuri kwiga amasomo ubundi asanzwe yigwa n’abanyamujyi.

Agira ati “Nk’ubu mu gihe cya COVID-19 abandi bana bigiraga ku ikoranabuhanga ariko twebwe byaratugoye kuko abanyeshuri bacu ntabwo babonye uko bakoresha iryo koranabuhanga ariko ubu izi telefone zigiye gutuma tujya tubona uko tubafasha”.

Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline ashyikiriza abaturage telefone zigezweho
Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline ashyikiriza abaturage telefone zigezweho

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Paula Ingabire avuga ko akamaro ka telefone zigezweho atari ako guhanahana amakuru gusa, kuko zikeneye gushyirwamo ubushobozi bwo kugira ngo uyitunze akore byinshi.

Avuga ko iyo telefone ishobora gufasha umuturage guhererekanya amafaranga mu buryo bwagutse, kubona amakuru y’ubuhinzi, aho abahinzi bazajya bahuzwa n’abantu bari mu ruhererekane nyongeragaciro ku buhinzi bakabona imbuto, n’izindi nyongeramusaruro no kunoza amasoko.

Agira ati “Turashishikariza ba rwiyemezamirimo kubaka za sisiteme zashyirwa mu matelefone ngo zifashe abaturage kubona amakuru bakeneye, hari na gahunda ya ‘Byikorere’ igiye gushyirwa muri sisiteme y’Irembo ku buryo umuturage azajya yisabira serivisi bitamusabye ko yimuka ngo akore urugendo rwo kujya kuzishaka kure”.

Ihuzanzira na ryo rizavugururwa

Ku kijyanye no kuba ibikorwa remezo by’ihuzanzira za telefone bikiri bike aho usanga hamwe mu cyaro rikora nabi cyangwa nta n’irihari burundu, Minisitiri Ingabire avuga ko uko telefone zigezweho ziyongera ari na ko ibikorwa remezo bizakomeza gushyirwaho.

Imiryango 331 yo mu Karere ka Muhanga imaze guhabwa telefone zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda
Imiryango 331 yo mu Karere ka Muhanga imaze guhabwa telefone zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda

Agira ati “Turacyafite ahantu hari ingufu nke mu ihuzanzira aho interineti itagenda neza, ariko tuzakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo iminara idafite ubushobozi buzongerwa, guhugura abaturage ku ikoranabuhanga ahazongerwa ibyumba mpahabwenge, kandi tuhashyire n’intore mu ikoranabuhanga zizajya zifasha abaturage mu mahugurwa ya buri munsi mu kugira ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga”.

Minisitiri Musoni Paula avuga ko impano za telefone zigera ku bihumbi 44 zimaze kuboneka zikiri nkeya ugereranyije n’abasaga miliyoni ebyiri bazikeneye mu Gihugu hose, akaba ashishikariza n’abafite ubushobozi kuba bakwigurira telefone igezweho kuko igihe zizaba zikoreshwa neza bizoroshya ko babona serivisi z’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.

Yibutsa kandi ko hari no gutekerezwa ibijyanye no kugabanya ibiciro bya interineti bikiri hejuru, ibyo byose bikaba biri mu bigomba gushakirwa ibisubizo kugira ngo izo telefone zizabashe kugira akamaro ku bazihawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka