MINISANTE yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora ‘Oxygen’

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora umwuka wa Oxygen uhabwa abarwayi b’indembe badashobora guhumeka neza.

izi mashini zifite ubushobozi bwo gukora meterokibe 16 ku isaha z'umwuka wa Oxygen
izi mashini zifite ubushobozi bwo gukora meterokibe 16 ku isaha z’umwuka wa Oxygen

Ni uruganda rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 180Frw, muri gahunda yo gukora umwuka uhagije wo guha abarwayi, yatekerejwe nyuma y’uko hadutse icyorezo cya Covid-19 ku buryo byasabaga ko abarwayi benshi bongererwa umwuka, umuhango wo guhererekanya urwo ruganda ukaba warabaye ku wa 24 Ukuboza 2021.

Muri iyo Gahunda ibitaro bikuru n’iby’uturere bigera kuri 22 mu Gihugu hose, ni byo byagenewe imashini zikora umwuka, birimo n’ibitaro bya Kabgayi byari byarashyizweho ishami ryakira abarwayi aba Covid-19.

Izo mashini zigizwe n’ibice bitatu birimo imashini ebyiri ziteganye zikurura umwuka usanzwe hifashishijwe amashanyarazi, zikawunyuza mu zindi mashini eshatu zigenda zisimburana kuwuyungurura ziwukuramo ibinyabutabire bitandukanye kugeza mu gice cya gatatu aho umwuka wa Oxygen wibika ukahava werekeza mu miyoboro iwugeza ku bitanda by’abarwayi.

Umuka ugera mu cyumba cyakira indembe zihutirwa unyuze muri iyi miyoboro
Umuka ugera mu cyumba cyakira indembe zihutirwa unyuze muri iyi miyoboro

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, avuga ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora umwuka ungana na meterokibe 16 ku isaha, ukaba ari umwuka uhagije ushobora gufasha abarwayi bagera ku 100 bose bahabwa ukenewe.

Avuga ko kuba bahawe urwo ruganda bizanoza isuku kuko gukoresha amacupa basanganywe bajya kuwugura hanze, aho byatwaraga nibura amafaranga asaga miliyoni eshatu buri kwezi, ubu hakaba habonetse ubushobozi buzatuma nta murwayi uzongera kugira ikibazo cy’umwuka.

Agira ati “Ubushobozi bw’izi mashini nibura zikora umwuka ungana na meterokibe 16/h ku buryo n’abarwayi 100 bawukeneye bawubona nta kibazo. Ubu uragera muri serivisi yakira indembe n’ahakirirwa abarwayi bihutirwa. Biteganyijwe kuwugeza n’ahandi nko mu nzu y’ababyeyi irimo kubakwa”.

Aha niho bacomeka umuyoboro ushyirwa ku mazuru y'umurwayi ukeneye uwo mwuka
Aha niho bacomeka umuyoboro ushyirwa ku mazuru y’umurwayi ukeneye uwo mwuka

Yongeraho ko amacupa y’umwuka wasangaga ateza isuku nke mu bitaro kuko umurwayi yabaga yegeranye n’icupa ku gitanda, ubu bakazajya bawuhabwa kuri buri gitanda bikazatuma serivisi ihabwa indembe izarusho kunoga.

Agira ati “Iyo umwuka uguteretse iruhande burya hashobora nko kuvuka impanuka igihe ryakwikubita hasi, kuba na none icupa rimwe rishiramo ukajya kuzana irindi, amacupa na yo ashaje, byabaga bigoye. Bigaragara ko ubu buryo ari bwiza, buzafasha umurwayi kurusha gukoresha amacupa”.

Kugeza ubu igiciro cy’umuntu uhabwa umwuka wa Oxygen ni 600Frw/h ku bafite ubwishingizi, uwiyishyurira 100% akaba yishyura 1000frw/h, ikigereranyo ku murwayi uhabwa umwuka nibura akoresha litiro eshanu ku munota, ni ukuvuga ko umurwayi woroheje uhabwa umwuka akoresha litilo 300 za Ogusijeni ku isaha.

Dr. Muvunyi avuga ko bakoreshaga miliyoni eshatu buri kwezi zo kugura umwuka
Dr. Muvunyi avuga ko bakoreshaga miliyoni eshatu buri kwezi zo kugura umwuka

Abarwayi barenza icyo kigero bashyirwa ku mashini zitanga umwuka cyangwa bakambikwa masike (Masque) ifite agafuka kuko bene abo baba bashobora kumererwa nabi kurushaho, icyo gihe ibitaro bikaba bimwohereza ku bitaro bifite ibyo bikoresho.

Amacupa yakoreshwaga mu kugura no kugeza uwmuka ku barwayi yabaga ateye inkeke
Amacupa yakoreshwaga mu kugura no kugeza uwmuka ku barwayi yabaga ateye inkeke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka