Muhanga: Umukecuru yapfiriye mu Kiliziya yaje gusenga

Umukecuru wo mu Murenge wa Kibangu yitabye Imana ari mu kiliziya asenga ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 muri Paruwasi Gatolika ya Kibangu.

Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Gakwerere Eraste, avuga ko uwo mukecuru witwa Maniteze Emilienne w’imyaka ibarirwa muri 70 yari yaje mu misa ya mbere, igezemo hagati mu masaha ya saa tatu afatwa n’isereri yitura hasi mu rusengero ahita yitaba Imana.

Amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’umuryango wa nyakwigendera aravuga ko yarwaraga indwara y ’Umuvuduko w’amaraso kandi yafataga imiti imworohereza.

Gakwerere avuga ko nyuma y’uko inzego z’umutekano zimaze gukurikirana icyo kibazo hemejwe ko nyakwigendera ashyingurwa kuko amakuru yatanzwe agaragaza ko nta kindi yaba yazize usibye ubwo burwayi yari asanganywe.

Agira ati "N’ubundi mukecuru yari asanzwe yivuza indwara y’umuvuduko, asanzwe anagendana imiti y’ubwo burwayi bagerageje kumujyana ahantu ngo bamuramire ahita ashiramo umwuka, nta kindi gikekwa ko yaba yazize, hemejwe ko ashyingurwa ku wa 29 Ugushyingo 2021".

Gakwerere yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anasaba abaturage kurushaho kwipimisha indwara zitandura kuko hari igihe umuntu aba arwaye ntabimenye yarwara akaba yahasiga ubuzima.

Ku kijyanye no kuba hari uburyo bwashyirwaho bwo gutabara vuba ahahurira abantu benshi, ngo buragoye ko haboneka abaganga, ariko hari urubyiruko rw’abakorerabushake bakurikirana bene aho hantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mukecuru yazize umuvuduko (hypertension).Hali amadini avuga ko iyo upfuye wagiye gusenga uhita ujya mu ijuru.Urugero,abaslamu bavuga ko upfuye yagiye I Maka mu mutambagiro mutagatifu,ahita ajya mu ijuru.Gusa ibyo ntabwo ari ukuli.Kujya gusenga ntibihanagura ibyaha umuntu yakoze.Ikindi kandi,nkuko ijambo ry’imana rivuga,ntabwo imana yemera abantu bose basenga.Hali abasenga mu buryo imana itemera.Urugero,aba Hindus basenga imana zirenga 330 millions,hari abasenga imana eshatu bavuga ngo ni imwe gusa (ubutatu)n’abasenga nyamara bagakora ibyo imana itubuza.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Menya ibyawe ibyo uvuga ko hari abasenga Imana nyinshi cyangwa eshatu bavuga ko arimwe(ubutatu) ntibikureba nibyabo n’Imana woe ntawaguhaye akazi ko guca Imanza

Ignace yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

Ni byo koko rero "gupfira mu rusengero" ubwabyo bitavanaho ibyaha yakoze. Gusa na none mu gusenga Imana itanga imbabazi. Muri Kiliziya Gatolika, mu ntangiriro za misa basaba imbabazi z’ibyaha. Iyo uzisabye ushyizeho umutima urazihabwa birumvikana. Yagiye gusenga yijyanye nta wamushyizemo agahato. Ibyo yavuganye n’Imana ni Imana ubwayo ibizi. Ni yo mucamanza, ni yo itzatanga ijuru, twe ntitureba mu mutima w’Imana. Sinzi niba hari abo yapfuye bafitanye ikibazo.

Ku bijyanye n’imyemerere n’imisengere yo mu madini atandukanye ku isi, icyo nakubwira ni uko icyo wita ukuri ari ibyo wigishijwe, wemera mu idini wayobotse: ibyo umuntu yemera abifata nk’ukuri. Kuko n’Abayislamu, Abahindu...na bo ibyo bemera bumva ari ukuri. Sinzi impamvu Imana ubwayo itadufasha ngo iduhe "ukuri nyakuri abantu bose bahuriraho" kunyuranye n’imico n’amateka yihariye y’aho amadini twayobotse aturuka.

Koko rero abantu mu madini anyuranye bashobora gukoresha termes na notions zinyuranye nyamara Imana ni imwe y’isi yose, atari ibarizwa mu idini rimwe, Umuremyi. Iyaba amadini ari yo yari inzira rukumbi ijya ku Mana, ku isi hari kuba hari idini rimwe.

Murigo yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka